Ibiciro ku ngendo bishobora kudahinduka

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), François Régis Gatarayiha, avuga ko kuba ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse bitavuze ko ibiciro by’ingendo nabyo bizagabanuka kuko ngo mu gushyiraho ibiciro by’ingendo hari ibintu byinshi bigenderwaho.

Gatarayiha avuga ko nubwo ibiciro bya peteroli byagiye bizamuka atari ko n’ibiciro by’ingendo byazamutse, bivuze ko no kuba byagabanutse atari ko n’ibiciro by’ingendo bihita bigabanuka. Yongeyeho ko RURA izagerageza guhura n’abashinzwe gutwara abantu barimo abafite ibinyabiziga kugira ngo barebe icyakorwa.

Kuva minisitere y’ubucuruzi n’inganda yashyira ahagaragara itangazo rivuga ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanutseho amafaranga 60, Abanyarwanda benshi batangiye kwibaza niba n’ibiciro by’ingendo bitari buze kugabanuka. Kuva tariki 16/01/2012 litiro ya lisansi na mazutu yavuye ku mafaranga 1000 mu mujyi wa kigali igera ku mafaranga 940.

Ibiciro by’ingendo biheruka kuzamurwa muri Nzeri 2011 ubwo litiro ya mazutu yavaga ku mafaranga 965 n’iya lisansi ikava ku mafaranga 958 bikajya ku mafaranga 1015. Icyo gihe ibiciro by’ingendo mu mujyi wa Kigali byiyongereyeho amafaranga 20 naho mu ntara bibarirwa ku mafaranga 20 ku kirometero . Icyo gihe impamvu yatanzwe cyane yo kuzamura ibiciro yari uko litiro ya lisansi na mazutu byari byarenze amafaranga 1000.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka