Ibiciro ku masoko mu cyaro byarazamutse kurusha mu mijyi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitangaza ko ibiciro ku masoko mu mijyi byoyongereyeho 2,98 % mu gihe mu cyaro byiyongereyeho 4,85% kuva Gicurasi 2012 kugera Gicurasi 2013.

Mu mijyi, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,62% naho ibiciro by’uburezi bizamukaho 35,18%; nk’uko bigaragara mu cyegeranyo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.

Ugereranyije Gicurasi 2013 na Gicurasi 2012, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3,63%, ngo mu kwezi kwa Mata na Gicurasi ibiciro byazamutseho 0,05%, iri zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0,86%.

Ibiciro byo mu mujyi bitandukanye n’ibiciro byo mu cyaro kuko muri Gicurasi 2013 ibiciro ku masoko mu byaro byiyongereyeho 4,85% ugereranyije na Gicurasi 2012, mu gihe ibiciro ku masoko mu byaro mu kwezi kwa Mata 2013 ryari ku kigereranyo kingana na 6,13%.

Bimwe mu byatumye ibiciro mu cyaro bizamukaho 4,85% mu kwezi kwa Gicurasi birimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,53% hamwe n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ ibindi bicanwa byazamutseho 2,35%.

Iki kigereranyo kigaragaza ko mu cyaro, ukwezi kwa Gicurasi 2013 n’ukwezi kwa Mata ibiciro byazamutseho 0,39%, izamuka rikaba ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,53% muri uku kwezi.

Ngo kuba ibiciro mu cyaro byarazamutse kurusha mu mujyi biterwa nuko ubusanzwe mu cyaro ibintu byaguraga macye kandi ngo hari ibintu bishya byaje ku masoko yo mucyaro bitari bisanzwe bihaboneka; nk’uko bisobanurwa na Oscar, ushinzwe ubushakashatsi ku biciro mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.

Muri rusange ariko ibiciro byaragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize kuko muri Gicurasi 2012 ibiciro mu mijyi no mu byaro ryari ku kigereranyo kingana na 5,53% none ubu bikaba biri kuri 4,21%.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impamu ibiciro byazamutse ni inflatio yabaye ku ifaranga, naho ku mpamvu byazamutse cyane mu cyaro kurusha mu migi ni uko habaye exode ni ukuvuga iyimuka ry’abahahira mu migi, ubu abenshi basigeye bajya guhahira mu masoko yo mu cyaro bityo mu cyaro abahaha babaye benshi. Kandi kuvuga ngo ibiciro byazamuwe n’amazi, umuriro n’ibindi bitanga ingufi ni ukubeshya cyangwa ni ukwihenda: none ibikomoka ku bihinzi busanzwe byazamuwe niko ko bidakoresha ayo mashyanyarazi ketse ahari wenda ibiribwa bituruka mu burasirazuba aho batangiye guhingisha imashini, ariko ibyo ntibyatuma habaho généralisation de hausse des prix mu gihugu hose.

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka