
Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda.
NISR yavuze ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 14.1% muri Gicurasi 2023 ugereranyije na Gicurasi 2022, mu gihe muri Mata 2023 byari byiyongereyeho 17,8%.
Muri Gicurasi 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 25.4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 21.5%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7,6%.
Muri iki cyegeranyo, NISR ivuga ko ugereranyije Gicurasi ya 2023 na Gicurasi ya 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 8.7%.
Ikomeza ivuga ko iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Mata 2023, usanga ibiciro byaragabanutseho 1.3%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3.8%.
NISR, igaragaza ko muri icyo cyegeranyo imiterere y’ibiciro mu byaro muri Gicurasi 2023, byiyongereyeho 28.2% ugereranyije na Gicurasi 2022, mu gihe ibiciro mu kwezi kwa Mata 2023 byari byiyongereyeho 35.9%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu cyaro mu kwezi gushize kwa Gicurasi, harimo iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 46%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 18.3% n’iby’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 21.9%.
Iyo ugereranyije Gicurasi na Mata 2023, ibiciro byagabanutseho 3.5%. Iri gabanuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6.2%.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro, muri Gicurasi 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 22.4% ugereranyije na Gicurasi 2022. Mu kwezi kwa Mata 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 28.4%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bikomatanyije byiyongera muri Gicurasi 2023, ni ukubera ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39.6%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 194%, naho ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,9%.
NISR ikavuga ko, iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Mata 2023, ibiciro byagabanutseho 27%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5.5%.
Ohereza igitekerezo
|
𝑀𝑢𝑟𝑎𝑘𝑜𝑧𝑒 𝑘𝑢𝑑𝑢𝑔𝑒𝑧𝑎 ℎ𝑜 𝑎𝑚𝑎𝑘𝑢𝑟𝑢𝑘𝑢𝑔𝑖ℎ𝑒