Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 0.4 % muri Mata

Ibiciro by’ibiribwa, ibyo kunywa ndetse na serivisi byiyongereho 0.4% muri Mata 2017 ubigereranije n’umwaka ushize wa 2016 muri uko kwezi.

Ibiciro mu mijyi byiyongereho 7.3%
Ibiciro mu mijyi byiyongereho 7.3%

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa n’ibyo kunywa bidasembuye byazamutse ku kigereranyo cya 7.7% muri Mata uyu mwaka mu gihe muri uko kwezi mu 2016 byazamutse ku gipimo cya 7.3%.

Ukuzamuka kuri icyo kigereranyo cyatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku kigereranyo cya 15.8%.

Inzu, amazi, umuriro w’amashanyarazi na gazi bizamuka ku gipimo cya 2.2% mu gihe iby’ubwikorezi byazamutse ku kigereranyo cya 6.1%.

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare gitangaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereho 7.3% mu gihe mu byaro ari 15.9% ugereranije n’ukwezi kwa kane muri 2017.

Ibyo kurya no kunywa byo mu gihugu imbere byazamutse ku kigereranyo cya 0.3% naho ibikomoka hanze bizamuka ku kigero cya 0.4% mu gihe ibijyanye n’ingufu byo byiyongereho 0.6%.

Kuva muri Werurwe 2017 ni bwo gazi yazamutse ku isoko yiyongeraho 200RWf aho igura 1100RWf ivuye kuri 900RWf ku kiro bikaba biteye impungenge abasanzwe bayikoresha ku buryo bashobora kongera gusubira gukoresha amakara n’inkwi.

Ibi biciro bitangajwe mu gihe igiciro cya essence cyagabanutseho 20RWf bikaba bitanga icyizere ko bizazana impinduka nziza ku giciro cy’ubwikorezi n’ibiribwa muri rusange mu kwezi kwa Gatanu 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka