Ibiciro bya sima nyarwanda byongeye kumanuka

Igiciro cya sima nyarwanda cyongeye kugabanuka mu buryo bugaragara muri izi mpera z’umwaka, nyuma amezi agera kuri atandatu cyazamutse kikagera ku bihumbi 15Frw ndetse ahandi ikanabura

Igiciro cya Sima ya Cimerwa ni cyo kigena uko izindi ziri mu Rwanda zigura
Igiciro cya Sima ya Cimerwa ni cyo kigena uko izindi ziri mu Rwanda zigura

Guhera muri Gicurasi 2018, ibura rya sima cyari ikibazo gikomeye, bitewe n’imirimo yo gusana uruganda rwa sima “CIMERWA”, yatumye sima igabanuka n’ibonetse nkeya ikagurishwa ku giciro cyo hejuru.

Hagati y’Ukwezi kwa Mata na Kanama 2018, icyo kibazo cyarushijeho gukara, ku buryo hari abari bafite imishinga yo kubaka bayihagaritse bitewe n’uko sima yari ihenze cyane, kandi ari kimwe mu bintu by’ingenzi bikenerwa mu bwubatsi .

Icyo gihe Kigali Today yakoze ubushakashatsi kuri icyo kibazo, isanga hari aho abafundi bageraga ku kazi bagasubizwa mu rugo kubera ko nta sima yabonekaga.

Ngo n’iyabonekaga yabaga ihenze cyane. Urugero umufuka wa sima ya Cimerwa, Hima, Simba na Twiga wagurishwaga hagati ya 10.500Frw na 11.000Frw mu Mujyi wa Kigali, ukagura 14.000Frw mu ntara.

Bheki Mthembu, Umuyobozi wa CIMERWA yabwiye Kigali Today ko imirimo yo gusana uruganda ari yo yatumye umusaruro ugabanuka.

Ku itariki 10 Ukuboza 2018, Mthembu yongeye gutangaza ko uraganda rwongeye gukora sima ihagije ndetse n’ibiciro bikaba byasubiye uko byahoze mbere.

Yagize ati “Uruganda rwongeye gukora sima ihagije nk’uko byahoze, ku buryo ihaza isoko rihari”.

Cimerwa yashoye miliyoni zigera ku 170 z’Amadorari y’Amerika kugira ngo ivugurure uraganda, ikore sima ihagaje ijyanwa no ku masoko yo mu bihugu duturanye nko muri Congo no mu Burundi

Ndemeye Albert ucuruza sima yabwiye Kigali Today ko ibiciro bya sima byamanutse bigasubira uko byahoze.

Ati “Ikibazo dufite ni ukubwira abari baracumbitse imirimo y’ubwubatsi, bakayicumbukura bakaza kutuguraho sima kuko ibiciro byaragabanutse, urugero nka sima ya Twiga iragura 9.100Frw mu gihe yari yazamutse ikagera ku 15.000Frw.

Ndemeye yemeza ko hari abacuruzi babonye ko hari ikibazo cya sima, bazamura ibiciro cyane, ariko ubu ngo byarangiye kuko sima yabonetse,ibiciro byasubiye uko byahoze.

Mu Karere ka Muhanga umufuka wa sima ya Cimerwa na Hima uragura 8.700 Frw, mu Karere ka Musanze sima ya Cimerwa 8.600Frw na 9000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kigali today ese. Cimayacimerwa irikukihe giciro ubu. Muri 2024 murakoze.

NIRAGIRE EULADE yanditse ku itariki ya: 21-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka