Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byazamutse

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse ku buryo bukurikira:

 Igiciro cya Lisansi i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1091 kuri litiro.

 Igiciro cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1084 kuri litiro.

Iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, ribivuga.

Ugereranyije n’igihe ibi biciro byaherukaga guhindukira mu kwezi k’Ugushyingo 2019, biragaragara ko byazamutse, aho Lisansi yavuye ku mafaranga 1,073 kuri litiro ikajya ku 1091, naho Mazutu iva ku mafaranga 1070 kuri litiro ijya ku mafaranga 1084 i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntabwo byoroshye nukuri

Mupice yanditse ku itariki ya: 4-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka