Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse, iby’ingendo biriyongera (Reba ibiciro)

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira:

Igiciro cya Lisansi i Kigali, ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 965 kuri litiro.
Igiciro cya Mazutu i Kigali, ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 925 kuri litiro.

Ugereranyije n’ibiciro bya Lisansi na Mazutu byaherukaga gutangazwa na RURA mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2020, ibi biciro byagabanutse.

Icyo gihe RURA yari yatangaje ko igiciro cya Lisansi kitagombaga kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,088 kuri litiro mu Mujyi wa Kigali, naho litiro ya Mazutu ikaba itaragombaga kurenza amafaranga y’u Rwanda 1073 mu Mujyi wa Kigali.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kandi rwahise runatangaza ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara, aho bigaragara ko byiyongereye ugereranyije n’ibyari bisanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yavuze ko impamvu ibi biciro byiyongereye, ari uko mu gihe imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange ziteganya gusubukura imirimo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi, zizakora mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Muri uko kubahiriza amabwiriza, imodoka zizajya zitwara abantu bake ku bo zagenewe gutwara, mu rwego rwo kugira ngo bagende bahanye intera yagenwe, bikumvikana ko hatabayeho kongera igiciro, abatwara abantu bahomba.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko abatwara abantu basabwe kuba bafite imiti isukura intoki, ibi na byo bikaba byararebweho mu kuzamura igiciro cy’ingendo, mu rwego rwo gufasha abatwara abantu kudakorera mu gihombo.

Dore uko ibiciro bishya by’ingendo muri Kigali bihagaze:

Dore ibiciro bishya by’ingendo mu Ntara:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka