Ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga mu byagize uruhare ku izamuka ry’igiciro cy’ingendo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ko ibiciro byo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali byazamutseho 5% na 7% ku ngendo zo mu Ntara.

Izamuka ry'ibiciro riratangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 2/04
Izamuka ry’ibiciro riratangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 2/04

Mu ngendo zigana mu Ntara igiciro cyavuye kuri 19Frw kuri Kilometero, gishyirwa kuri 21Frw, naho mu mujyi wa Kigali igiciro cyavanywe kuri 20Frw gishyirwa kuri 22Frw.

Ibi birasobanura ko mu Mujyi wa Kigali igiciro cy’urugendo mu byerekezo bitandukanye cyazamutseho hagati ya 1Frw na 60Frw, naho ibyo mu Ntara bizamukaho ari hagati ya 100Frw na 400Frw.

Antony Kuramba Umuvugizi wa RURA yavuze ko izi mpinduka zakozwe hagendewe ku bintu byinshi birimo, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi rimaze igihe ribaye.

Ryatewe kandi n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mamodoka, ndetse no mu kwishyura ingendo ryashyizwe mu mamodoka n’utugabanyamuvuduko (Speed Gouverner) twayashyizwemo.

Yavuze kandi ko iri hinduka ry’ibiciro riri mu nyungu rusange kuko ibiciro bitazamurwa mu kurengera umushoramari gusa, ahubwo ngo no mu nyungu z’uhabwa serivisi kugira ngo ejo atazayibura.

Abagenzi baganiriye na Kigali Today bahurije mu gusaba ko RURA yajya ibamenyesha mbere izamuka ry’ibi biciro kandi ikazanakemura ikibazo cya Iterineti yo mu mamodoka abagenzi bishyura kandi batayibona.

Ibi biciro bishya bizatangira kubahirizwa tariki 2 Mata 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese barengeye uhabwa service gute niba igiciro cyubwikorezi kiyongereye! ibyikorewe byo barumva bitazamutseho? bajye bazamura ibiciro byubwikorezi batazamuye umushahara bumva batariguteza igihugu mubihombo? nge ndabona uyumwanzuro ntacyo uje gukemura usibye gukiza abasanzwe bakize abakene bagakena cyane

nge yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka