Ibiciro by’ingendo bigiye kuzamuka

Urwego rw’igihugu rushinzwe igenzuramikorere (RURA), ruvuga ko ibiciro by’ingendo bigomba kuzamuka kugira ngo abatwara abagenzi badahomba.

Imodoka zitwara abagenzi muri gare ya Nyabugogo
Imodoka zitwara abagenzi muri gare ya Nyabugogo

Igipimo ntarengwa cy’igiciro cya mazutu ikoreshwa mu modoka zitwara abagenzi kugira ngo ibiciro by’ingendo bitazamurwa ni 960Frw kuri litiro.

RURA igaragaza ko muri aya mezi abiri asoza umwaka wa 2017, igiciro cya mazutu cyarenze amafaranga 960Frw kikagera kuri 994Frw; bivuze ko buri litiro ya mazutu ishyizwe mu modoka ihombya nyirayo amafaranga 34frw.

Iyo ngo niyo mpamvu itera RURA kuzazamura ibiciro by’ingendo mu gihugu hose, nk’uko Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ubukungu muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa yabitangarije Kigali today.

Avuga ko ibiganiro bisuzuma imiterere y’ibiciro bishya bigomba kurangira mu gihe cya vuba ariko kitaramenyekana.

Yagize ati “Biragoye kugumisha ibiciro by’ingendo uko biri kuko kuva mu myaka ibiri ishize ibikomoka kuri peterori byazamutse ariko ibiciro by’ingendo bikaguma uko biri.

“Ibi birahombya ba rwiyemezamirimo batwara abagenzi,bashobora guhagarika gutanga iyo serivisi ubuzima bw’igihugu bugahagarara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda, Eric Ruhamiriza avuga ko batari bagera aho guhagarika serivisi z’ingendo, ariko nawe akemeza ko byari ngombwa guhindura ibiciro by’ingendo.

Ati “Koko ibiciro byarazamutse ariko ntitwahagarika ingendo,ahubwo ni byiza ko ari RURA yadutumiye mu biganiro.”

N’ubwo icyo cyemezo kitarashyirwa mu bikorwa cyateje impaka mu baturage, bamwe bemeza ko bikwiye mu gihe abandi bavuga ko ahubwo ibiciro bikwiye kumanurwa, kuko babona ubukene burushaho kwiyongera, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Froduald Twiringiyimana.

Ati “Si ubwa mbere ibiciro by’ingendo bizamutse kubera ko lisansi yazamutse,uwari usanzwe atega azatega bimuhenze ariko ubushobozi nibubura tuzagenda n’amaguru.”

Abafite impungenge ku biciro by’ingendo babishingira ku kuba iyo byazamutse ngo bitera n’ibindi bicuruzwa guhenda.

Mu kwezi k’Ukwakira 2015 igiciro cya mazutu cyari amafaranga 888Frw kuri litiro, ariko kuri ubu kimaze guhinduka inshuro 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ariko njye ibya politique biransetsa, ko muvuga ko essance imaze kongerwa igiciro, inshuro 27,imishahara y’abatega izo modoka izamuwe kangahe? Tuzahora muri zigzag yemerera abakize gukomeza gukira cyane, abakennye dutindahare!!

Abakimaze yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Muti Litilo 1 ihombya nyirayo amafaranga 34! Ese iyo muzamuye igiciro mubona ko umuturage agomba guhomba kugira ngo utunze imodoka yunguke? Mu byo yinjiza se hari icyazamutseho we?

alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka