Ibiciro by’imyaka byateje impaka nyuma y’Ubunani

Nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani, abaguzi b’ibiribwa baravuga ko ibiciro byazamutse mu gihe abacuruzi bo barira ko babuze abakiriya.

Abacuruzi b'ibirayi mu isoko rya Kimironko, ni bamwe mu bavuga ko babuze abakiriya
Abacuruzi b’ibirayi mu isoko rya Kimironko, ni bamwe mu bavuga ko babuze abakiriya

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko habayeho gusesagura amafaranga mu gihe cy’iminsi mikuru, bituma ababuze ubushobozi bwo guhaha babatura umujinya.

Bamwe mu bahahira mu isoko rya Kimironko mu mujyi wa Kigali, baravuga ko ibiciro bya nyuma y’ubunani bitandukanye n’ibya mbere yaho.

Uwitwa Sadiki yagize ati ”Mu yandi masoko ibirayi biragurwa 150Frw ariko hano ni 200Frw, ibyitwa imizuzu byo biragurwa amafaranga 250 kandi byagurwaga kuri 200Frw mbere y’Ubunani.”

Ku isoko rya Nyabugogo naho abaguzi bavuga ko biciro cyane cyane iby’ibiribwa byazamutse nyuma y’ubunani, aho amashaza yagurwaga 500Frw kuri ubu ngo ari 700Frw.

Ibi ni bitangazwa n’umwe mu bahashyi uvuga ko imbuto nazo ziri mu bintu byatangiye guhenda nyuma y’Ubunani, kuko amatunda yagurwaga 1.200Frw ku klro ariko akagurwa 1.500Frw.

Abacuruzi b'ibiribwa baravuga ko babuze abakiriya nyuma y'iminsi mikuru isoza umwaka
Abacuruzi b’ibiribwa baravuga ko babuze abakiriya nyuma y’iminsi mikuru isoza umwaka

Ku rundi ruhande, abacuruzi b’ibiribwa bahakaniye umunyamakuru wa Kigali Today bavuga ko biciro by’ibiribwa ku masoko bitigeze bihinduka.

Uwitwa Mama Queen yagize avuga hari bagenzi be batangiye kumena ibiribwa byabuze abakiriya kubera kwangirika, ikaba ari yo mpamvu ngo badashobora kugurisha ku giciro kirenze icyo basanzwe bacuruzaho.

Ati ”Ejo namennye ibiro birenga 80 by’ibirayi kubera ko byaboze; ubu se nagurisha ku giciro kirenze igisanzwe simene ibirenze ibyo, kandi uzi ko ibirayi byahendutse!”

Kigali Today yaganiriye n’impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Eric Rutabana, ku bijyanye n’ibura ry’ubushobozi bwo kugura rikunze kuvugwa n‘abaturage nyuma y’ubunani no gutangira umwaka w’amashuri.

Rutabana avuga ko abantu bagomba gutangira guteganiriza amashuri n’ibihe bisoza umwaka hakiri kare, nk’uko ahandi cyane cyane mu bihugu byateye imbere babigenza.

Ati ”Muri ibyo bihugu bafite umuco wo guteganiriza iminsi mikuru n’ibindi byose bazakora buri mwaka, aho umuntu ahera mu kwezi kwa mbere yizigamira iby’uwo mwaka byose.”

Avuga ko mu mpera z’umwaka akenshi nibwo habaho gusurana kw’imiryango, gusabwa gutanga imisoro cyane cyane iy’ubukode bw’ubutaka no gutangira kw’amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka