Ibiciro by’ibiribwa ngo ntibizazamuka muri 2019 nk’iby’ibindi bicuruzwa

Mu gihe izamuka ry’ibiciro ku masoko muri 2019 rizaba riri kuri 3%, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) irizeza ko ibiribwa byo bitazahenda.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye bizazamuka bikazava ku rugero rwa 1.4% byari bigezeho mu mwaka ushize wa 2018, bikagera kuri 3% muri uyu mwaka wa 2019.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, agira ati “Twishimira ko umuvuduko w’ibiciro ku masoko wamanutse mu mwaka ushize kugera kuri 1.4% bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi wagenze neza mu gihugu hose”.

“Ibi tubigereranya n’umwaka wa 2017 aho ibiciro byazamutse kugera kuri 4.9%, ubu rero turabona muri 2019 ibiciro bizaba bizamuka ku rugero rwa 3%”.

Guverineri Rwangombwa akomeza avuga ko ubukungu butifashe neza muri uyu mwaka nk’uko abigaragarizwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari(IMF).

Avuga ko guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari rya Amerika, na byo ngo bizakomeza kuba ku rugero rwa 4% nk’uko byari bisanzwe mu mwaka ushize wa 2018.

Kigali Today yaganiriye n’umuyobozi mukuru muri MINICOM ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, asobanura ko bafite ingamba zo gukumira ko ibiciro by’ibiribwa bitumbagira.

Karangwa ati “Ntabwo igihembwe cy’ihinga A cy’uyu mwaka cyagenze neza nk’icy’umwaka ushize, bikaba bigaragaza rero ko ibiciro bizazamuka, kuko buri gihe iyo abantu benshi bakeneye ibintu ku isoko bikababana bike, igiciro kirazamuka”.

“Ubu abahinzi baracyasarura ariko imibare y’uko byenda kuzamuka cyane ntirafatika, igihe tuzaba twabonye icyo kibazo tuzifashisha ububiko bw’ibiribwa tunarebe ahandi twavana umusaruro, kugira ngo ku isoko uboneke”.

Kuzamuka buhoro k’umusaruro mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2018, bigaragara ko kwatumye ubukungu mu bihembwe bitatu bibanza by’uwo mwaka bugabanuka kuva kuri 8.3% kugera kuri 7.5%.

Muri 2018 ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere bwazamutse ku rugero rwa 10.6%, mu gihembwe cya kabiri buzamuka kuri 6.7%, mu cya gatatu buzamuka kuri 7.7%, naho mu cya kane bukaba bwarazamutse ku rugero rwa 5%.

Mu mpera z’umwaka wa 2016 mu gihugu hose by’umwihariko mu Ntara y’Uburasirazuba hateye amapfa(imvura irabura, imyaka iruma), bikaba byarateye ibiribwa guhenda ku masoko n’ubukene muri imwe mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntabwo naba mfite ipeta rya Colonel DG minister ingenieur ufite akazi kazwi gahoraho ,not unemployed, ngo Data Mama Databukwe Mabukwe bitwe abitindi batishoboye,barihirwa byose na Leta.bya ari ukwiba, byaba ari igitutsi ku babyeyi! Muzabyiteho...plz

samuduha yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Umuntu ubyara buri mwaka wanza kujya kuri Gahunda yo kubyara abo ashoboye kurera ntagomba kungukira kuri Gahunda nshya y’ibyiciro: Politique anti nataliste oblige!!!!!

samuduha yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Hakwitabwa ku ngingo zikurikira:1.Umutungo w’ubutaka mu cyaro no mu mujyi hakajyayo igipimo minimum; 2.Amashuri Diplome ufite:nta muntu warangije secondaire wajya mu cya1 cg icya 2 cy’ubu; 3.Isano ya bugufi : Se wu muntu Nyina w’umuntu Sebukwe Nyina numwr: Se Sebukwe wa Minister Directeur General ....ku mukozi uhembwa 300 000 frw/moi
s mu Bifite apana VUP; 4.Abana bishoboye bagukomokaho filles garçons 1st degree de parentiship.5.Umwuga ukora , winjiza angahe/day average rate in town in rural area.

samuduha yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka