Ibiciro by’ibikomoka kuri petroli byongeye kuzamuka

Guhera kuwa Mbere tariki 12/03/2012, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli birongera kuzamuka, aho igiciro cya essence na mazout kizagera ku mafaranga y’u Rwanda 1.000, nk’uko itangazo ryashizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Iinganda ribitangaza.

Minisiteri yatangaje ko izamuka ry’ibi biciro byashizweho ku ifatizo ry’umujyi wa Kigali, ryatewe n’uko ibiciro ku rwego mpuzamahanga byiyongereye ku buryo buhanitse uhereye mu kwezi kwa 01/2012 kuko akagunguru k’amavuta kiyongereyeho 17%.

Ibi biciro byaherukaga kumanuka tariki 16/01/2012, aho byari byagabanutseho 6%, bivuga amafaranga y’u Rwanda 60 mu gihugu hose, nk’uko iyi Minisitireri nabwo yari yabitangaje.

Iyi ni inshuro ya gatanu habayeho igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’amezi atandatu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka