Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byazamutse

Urwego ngenzuramikorere (RURA), ruramenyesha abantu bose ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka.

Ibiciro bya essence na mazutu byazamutse
Ibiciro bya essence na mazutu byazamutse

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RURA, Essence izajya igura amafaranga 1031 y’u Rwanda, mazutu igurwe ku mafaranga 994 y’u Rwanda.

Essence igiye kuri iki giciro ivuye ku mafaranga 964 y’u Rwanda, mazutu nayo ikaba ivuye ku mafaranga 935 y’ u Rwanda. Ibi biciro bikaba byari byashyizweho tariki ya 5 Nyakanga 2017.

Iri zamuka ry’ibiciro ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA Maj Patrick Nyirishema ribitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko batavuze se niba hari icyo biri buhindure kubiciro by’ingendo ko aribyo umuntu ahita yibaza?! Mutubarize rwose, murakoze!

Hh yanditse ku itariki ya: 3-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka