Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RURA, Essence izajya igura amafaranga 1031 y’u Rwanda, mazutu igurwe ku mafaranga 994 y’u Rwanda.
Essence igiye kuri iki giciro ivuye ku mafaranga 964 y’u Rwanda, mazutu nayo ikaba ivuye ku mafaranga 935 y’ u Rwanda. Ibi biciro bikaba byari byashyizweho tariki ya 5 Nyakanga 2017.
Iri zamuka ry’ibiciro ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA Maj Patrick Nyirishema ribitangaza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko batavuze se niba hari icyo biri buhindure kubiciro by’ingendo ko aribyo umuntu ahita yibaza?! Mutubarize rwose, murakoze!