Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byazamutse

Ikigo kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, cyatangaje ko igiciro cy’ibikomoka kuri peterori cyazamutse

iri tangazo ryashyizweho umukono na Maj Patrick Nyirishema Umuyobozi w'agateganyo wa RURA
iri tangazo ryashyizweho umukono na Maj Patrick Nyirishema Umuyobozi w’agateganyo wa RURA

Kibicishije mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2016, RURA yavuze ko guhera kuri uyu wa Kane Igiciro fatizo cya Essence mu Mujyi wa Kigali kitagomba kurenza 948 Frw kuri litiro.

Iri tangazo rivuga kandi ko igiciro fatizo cya Mazutu mu Mujyi wa Kigali kitagomba kurenza 914 Frw kuri litiro.

NK’uko bigaragara muri iri tangazo, ngo iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ryatewe n’izamuka ry’ibiciro byabyo ku rwego mpuzamahanga.

RURA yihanangirije abatwara abantu n’ibintu ko, iri zamuka ritagomba kugira uruhare mu izamuka ry’ibiciro batwariraga abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka