Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byagabanutse

Urwego ngenzuramikorere (RURA), ruramenyesha abantu bose ko guhera kuri uyu wa
Kane tariki ya 6 Nyakanga 2017, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse.

Ibiciro bya Essence na Mazutu byagabanutse
Ibiciro bya Essence na Mazutu byagabanutse

Iri gabanuka rikaba ryatewe n’ imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli
ku rwego mpuzamahanga, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA Maj Patrick Nyirishema ribitangaza.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 5 Nyakanga 2017, riragira riti " Igiciro cya Essence i Kigali ntikigomba kurenza 969 frw kuri litiro. Icya Mazutu ntikigomba kurenza 935Frw kuri Litiro".

Essence yavuye ku 1022Frw ijya kuri 964Frw kuri litiro, mazutu iva ku 958frw ijya kuri 935Frw kuri litiro.

Iri tangazo kandi rivuga ko iri manuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori nta ngaruka riri bugire ku biciro byo gutwara abagenzi (Public Transport Fares).

Ibi biciro nta ngaruka bigomba kugira ku biciro by'ingendo
Ibi biciro nta ngaruka bigomba kugira ku biciro by’ingendo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Good news.Hali umuhanga wo muli IRAN wavumbuye Technology yitwa MAGRAV izatuma imodoka,indege,etc...bizajya bigenda nta Essence.Bizagenda nkuko inyenyeri isi,ukwezi bigenda kandi bitanywa Essence (force de gravitation).Ikindi kandi,mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta kintu tuzongera kugura.Amafranga azavaho kuko uzajya ubona ikintu utakiguze.Ese mu byo ukora,uharanira kuzaba muli iyo si dutegereje?Cyangwa wibera mu byisi gusa?Niba ariko bimeze,iga Bible neza iguhindure kugirango uzabeho iteka muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).

KAMANA Onesiphore yanditse ku itariki ya: 7-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka