
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nyongeye kuzamuka
Iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga nk’uko bigaragara ku itangazo ryashyizweho umukono na Maj Patrick Nyirishema, umuyobozi mukuru wa RURA.
Iryo tangazo rigaragaza ko igiciro cya Essance i Kigali kitagomba kurenga 993RWf kuri litiro imwe. Igiciro cya Mazutu i Kigali cyo ntikigomba kurenga 954RWf kuri litiro imwe.
Itangazo rikomeza rivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli nta ngaruka rifite ku biciro byo gutwara abagenzi (Public Transport Fares).

Itangaza rigaragaza izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli
Ohereza igitekerezo
|