Ibiciro bihanitse: Imbogamizi mu kwizihiza Noheli

Mu gihe mu Rwanda kimwe n’ahandi hirya no hino ku Isi bizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, bamwe mu baturage bavuga ko iyi minsi mikuru batarimo kuyizihiza neza kubera ibiciro by’ibiribwa bihanitse.

Ku munsi ubanziriza Noheli, ubwo abantu barimo bahaha ibiribwa byo kuri Noheli, umubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa, wari umaze guhaha igitoki mu isoko rya Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko Noheli y’uyu mwaka asa n’utayiriye kuko yabuze ubushobozi buhaha uko yabyifuzaga kuko ibiciro by’ibiribwa byazamutse.

Ati "Aka gatoki ubona nkaguze inoti ya 5,000, ibirayi ikilo ni 450 cyangwa 600, umuceri ni 1500 na 2000, inyanya ikilo ni 600, urumva mu by’ukuri biragoye kubyigondera nk’ubu sinahaha igitoki ngo nongereho inyama kuko ikilo ni 3500 nzarya ibishyimbo kandi na byo birahenze ikilo ni 800."

Uyu mubyeyi avuga ko impamvu y’ihenda ari umuyaga wagushije intoki, byongeye ahantu henshi mu Gihugu hakaba nta mvura ihagije yaguye ku buryo abantu biyezereza imyaka, noneho bagahaha ibyo batahinze.

Ikindi ni uko ngo ibigori bitarera ngo bagurishe kuko ari byo benshi bahinze muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2023 A.

Umwe mu bacuruzi waganiriye na Kigali Today, yavuze ko ibiribwa bihenze ariko nta kundi babigenza kuko na bo ariko baba baranguye.

Agira ati "Natwe turabizi ko abaguzi bahendwa ariko ntakundi twabigenza, ibitoki ikilo turakirangura kuri 280 urumva natwe tukakigurisha kuri 300 kandi ino aha iyo ibitoki byahenze na kawunga biba ari ikibazo gikomeye. Nk’ubu kawunga ikilo tugifatira 960 n’igihumbi (1000) tukakigurisha 1200."

Abacuruza ibindi bitari ibiribwa bo bavuga ko babuze abaguzi ahanini kubera ko ntawatekereza ibindi atabanje kurya, byongeye abana bakaba bagomba gusubira ku ishuri mu ntangiriro za Mutarama, bityo ababyeyi bamwe bakaba badashaka gusesagura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka