Huye: PSF yifuza kugishwa inama mbere y’uko umucuruzi afatirwa icyemezo

Mu biganiro abahagarariye abikorera bo mu Karere ka Huye bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere kuwa 13/06/2013, hifujwe ko nta mucuruzi wakongera gufungirwa igihe atatangiye imisoro ku gihe, hatabanje kugishwa inama urugaga rw’abikorera.

Ubundi, iyo ugomba gutanga imisoro yakirwa n’Akarere yatinze kuyitanga, hashyirwa ku muryango w’aho akorera itangazo rivuga ko atagomba kongera kuhakorera atabanje kwishyura.

Abahagarariye abikorera rero bavuze ko iryo tangazo bataryishimira, cyane ko hari igihe bashobora gufungira umuntu umaze iminsi mu bibazo, kutishyura bikaba bitaturutse ku bwende bwe.

Uwatanze iki gitekerezo yunzemo ati “tuzi abasora kurusha ubuyobozi bw’Akarere. Mbere yo gufungirwa ku bwo kutishyura imisoro tujye tubanza tugishwe inama. Hari igihe twafasha mu gutuma umuntu yishyura atarinze gufatirwa ibihano”.

Na none kandi, kubera ko muri iki gihe abasora binubira ko imisoro n’amahoro byiyongereye cyane, dore ko hari aho byagiye byikuba kabiri, abikorera bifuje kuzajya bagishwa inama mu gihe cyo gushyiraho iyi misoro.

Abari bateraniye mu nama yahuje abikorera n'ubuyobozi (Public Private sector Dialogue) ku rwego rw'Akarere ka Huye.
Abari bateraniye mu nama yahuje abikorera n’ubuyobozi (Public Private sector Dialogue) ku rwego rw’Akarere ka Huye.

Abahagarariye ubuyobozi bw’akarere bagaragaje ko hari ibipimo bishyirwaho n’itegeko badashobora kujya munsi, maze umwe mu bahagarariye abikorera ati “kuba abantu binubira kwishyura imisoro, ahanini si ukubera ko yazamutse, ahubwo ni ukubera ko batagishijwe inama mbere y’uko ishyirwaho”.

Hemejwe rero ko mu gihe cyo kugena ibipimo by’imisoro, komisiyo y’ubukungu y’inama njyanama y’Akarere izajya ikorana n’abahagarariye abikorera, kugira ngo hashyirweho ibipimo bumvikanyeho. Icyo gihe, abahagarariye abikorera bazafasha mu gusobanurira bagenzi babo uko imisoro yashyizweho.

Abikorera bifuza no guhagararirwa muri Njyanama y’Akarere
Abikorera bo mu Karere ka Huye banagaragaje ko baramutse bagize ubahagarariye muri Njyanama y’Akarere byarushaho kubafasha, kuko icyo gihe baba bafite ubahagarariye mu nzego zifata ibyemezo kandi uzi ibibazo byabo.

Nubwo n’ubusanzwe mu bagize inama njyanama y’Akarere ka Huye harimo n’abikorera, abikorera bagaragaje ko ibyo bidahagije kuko batayigiyemo nk’abahagarariye bagenzi babo, ahubwo nk’abahagarariye izindi nzego.

Umwe mu bikorera ati “nk’uko habaho abahagarariye urubyiruko n’abagore mu nama njyanama y’Akarere, twifuza ko hajyaho n’uhagarariye abikorera.”

Iyi nama yahuje abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere ka kuwa 13/6/2013 yari iya mbere, ikaba yarashyizweho mu rwego rwo gutuma abikorera bakorana neza n’ubuyobozi. Hateganyijwe ko inama nk’iyingiyi zizajya ziba buri gihembwe, ndetse n’ikindi gihe bibaye ngombwa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka