Huye: Ibiciro by’ibiribwa byazamutse kubera Noheli

Mu gihe muri iyi minsi abantu bari bishimiye igabanuka ry’ibiciro ku biribwa bimwe na bimwe nk’umuceri, birayi, amashaza, inyanya n’ibindi, kwitega ko hari buhahe abantu benshi byatumye ibiciro bizamuka.

Ibiciro by'ibiribwa byazamutse
Ibiciro by’ibiribwa byazamutse

Ibi byatumye abari biteguye guhaha bahitamo kwihorera bimwe, kubera ko amafaranga bari bitwaje yababanye makeya, nyuma yo guhaha bimwe mu byo bari bakeneye.

Wasangaga abantu basohoka mu isoko bagira bati "Mbega ibiciro!"

Mukarusanga na Madeleine, bari baturutse ahitwa i Kabuga mu Murenge wa Mbazi biteguye guhahira mu mujyi, ariko batashye bacitse intege.

Umwe yagize ati "Umuceri wa Kigori wari umaze igihe ugura 750 ku kilo, ariko ubu ni 1000. Uwaguraga 1000 wageze ku 1200. Uwa 700 wabaye 900. Ibirayi twari tumaze iminsi tubigura amafaranga 400 ubu ni 500. Bari gukabya pe! Umuntu w’umukene kwizihiza Noheli biragoye!"

Abahaha ni benshi, gusa binubira izamuka ry'ibiciro
Abahaha ni benshi, gusa binubira izamuka ry’ibiciro

Undi na we ati "Indagara twaziguraga ku mafaranga 600 irobo, ariko ubu ziri kugura 700. Agatebo k’inyanya mu minsi yashize kaguraga ibihumbi bine, bine na 500 na bitanu. Ubu Kari kugurishwa ibihumbi birindwi. Abacuruzi bemeye baricara baratarama, bategereje amafaranga!"

Mugenzi wabo wari uje abirukankira ngo bafatanye urugendo rutaha ati "Nk’ubu nari naje guhaha intoryi n’inyanya ariko ntahiye aho, kubera ibiciro babyurije."

Umubyeyi waturutse i Mugombwa mu Karere ka Gisagara azanye n’umukobwa we kumuhahira ibya Noheri mu mujyi wa Huye, yifashe ku kananwa azunguza umutwe ati "Ibintu byahenze!"

Yunzemo ati "Nta nyama tuguze twebwe kuko tutazigondera. Ibirayi byahenze. Ubu biragura 600 na 500 ku bya Kuruza. Hari hashize iminsi ibiciro byaragabanutse, ariko uyu munsi byahenze. Karoti zigeze kugera kuri 300, zari zimaze iminsi zigura 650 na 700, ariko bari guca 800."

Inyama ziragura umugabo zigasiba undi
Inyama ziragura umugabo zigasiba undi

Umubyeyi ucururiza imboga mu isoko we ngo igiciro cy’inyama nticyamunejeje.

Ati "Ikilo cy’inyama y’iroti cyari gisanzwe kigura amafaranga ibihumbi bitandatu, ariko ubu kiri kugura ibihumbi birindwi. Baremera kukiguhera ibihumbi bitandatu ari uko niba ushaka ibiro bibiri kimwe kiba icy’iroti ikindi kikaba icy’imvange."

Yunzemo ati "Ni uko nyine Noheri nituyisohokamo ibintu bizongera bigahahika, naho ubundi ...! Bagiye kuturisha Noheri nabi!"

Umugabo ucuruza isambaza mu mujyi i Huye ati "Isambaza twazifatiraga 8000, ubu turi kuzifatira 11000, twagera hano tukazigurisha 14000 kubera ko imodoka zabituzaniraga twazifatiraga Nyabugogo, ubu zikaba ziri kuri sitade Pelé. Turi kwishyura umukarani uzizamukana, ni yo mpamvu ibiciro byazamutse."

Yunzemo ati "Ubugari bwaguraga 600 ubu ni 800. Amavuta ya karanga yaguraga ibihumbi bitandatu ubu ni 7500. Amavuta y’ibihwagari yaguraga ibihumbi 16 ubu ni 18. Amakaroni yaguraga 1200 ubu ni 1500. Inyama z’inka zo tumaze iminsi twarazihoreye, dusigaye tugura inkoko. Ipima ibiro bibiri ku kiranguzo ni ibihumbi birindwi."

Mu bindi bice bigize umujyi wa Huye na ho ibiciro biyongereye ariko bitari cyane ho.

Nk’i Tumba, ibirayi bya Ruhengeri n’ibya Nyamagabe biri kugura 480, bivuye kuri 460. Kinigi yavuye kuri 550 ijya kuri 600.

I Ngoma ho, inyanya urebye ngo ni zo zazamutse kuko ikilo cyavuye ku mafaranga 800 kikaba 1000. Ibirayi bya Nyaruguru ngo byaguze 550 na Kinigi igura 650.

Umuceri ngo uri kugura 1800, 1600 na 1500. Uwa Kigori wo ngo ni 1100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka