Huye: Haracyaboneka inzagwa zitujuje ubuziranenge zigura amafaranga 100

Abafite inganda zenga urwagwa rw’ibitoki i Huye bavuga ko kuba hari n’abafite ikirango S benga inzoga zitujuje ubuziranenge bituma izabo zitagurwa uko bikwiye.

Ba Senateri Michel Rugema Charles Uyisenga mu ruganda Sharamunyurwe
Ba Senateri Michel Rugema Charles Uyisenga mu ruganda Sharamunyurwe

Iyi ni imwe mu mbogamizi bagaragarije Senateri Michel Rugema na Senateri Charles Uyisenga babagendereye tariki 5 Gashyantare 2019, bagamije kureba niba inganda zahawe impushya zo kwenga zubahiriza ibisabwa.

Nka Eudes Ngabonziza, ushinzwe kwamamaza inzoga z’uruganda Ryoherwa Banana wine rwo mu Murenge wa Mukura, yagize ati “Hari abantu bakora inzoga z’100. Bene aba batwicira isoko. Ikibabaje ni uko muri bo harimo n’abahawe ikirango S, aho gukora ibyo baherewe uburenganzira, bagakomeza gukora ibyo bakoraga kera.”

Uku kubicira isoko byatumye urwagwa bakora rwari rukwiye amafaranga ibihumbi bitanu ku macupa 24, basigaye barutangira ibihumbi bine. Ibi ngo bituma kugera ku bushobozi bwo gukora uruganda rufite amamashini yungikanya imirimo (chaine) bibagora.

Abasenateri bifuje kumenya niba bazi abakora bene izi nzoga, Ngabonziza avuga ko bo batabazi, ko babibirwa n’abakiriya babo.

Yungamo ati “Twagerageje no gukora inama, ngo twumvikane igiciro twahuriraho nk’abantu bafite ikirango S, bakorera mu gace kamwe, ariko harimo abatunaniye. Ati ‘njyewe nincuruza ibihumbi bitatu ku ikaziye nzunguka.Niba wowe ushaka kugurisha kuri bine uzabigurishe.”

N'ubwo bengesha imashini, ibitoki bitonozwa intoki. Ibi nabyo ngo nta cyizere bitanga cy'isuku ihagije bitanga
N’ubwo bengesha imashini, ibitoki bitonozwa intoki. Ibi nabyo ngo nta cyizere bitanga cy’isuku ihagije bitanga

Ibi bishimangirwa n’ushinzwe ireme ry’ibikorerwa mu ruganda Sharamunyurwerwo mu Murenge wa Tumba, wanabwiye aba basenateri ko hari abantu bafata amacupa yabo bakayashyiramo inzoga zitujuje ubuziranenge, zinagura makeya.

Anavuga ko n’ubwo batarafata igihe cyo gupima izasigaye mu macupa abagarukiye ngo babigaragaze neza, ibyo bibaho, kuko babibwirwa n’abakiriya babo.

Mu zindi mbogamizi abenga urwagwa bagaragaje, harimo kuba nta ruganda mu Rwanda rukora amakaziye ashyirwamo amacupa. Ngo uruhari ni rumwe rwitwa Kigali Plastic, kandi kugeza ubu ayo rukora ni aya Bralirwa gusa.

Ngo rwabasabye kwihangana bakazabashakira izabo zidakoze nk’iza Bralirwa, ariko ngo amaforoma yazo ntibarayabona.

Kuba batarabasha kubona aho bakoresha amakaziye yabo bituma hari abakoresha agurwa Uganda afite imyanya y’amacupa 25.

Uruganda Ryoherwa Banana Wine rwo kugeza ubu rugemura inzoga mu mifuka bafungamo amakaziye atatu. Ibi bituma hari amacupa ameneka, haba mu kugemura inzoga cyangwa mu kugarura amacupa arimo ubusa. Kandi ngo bituma hari n’ayo babiba, kandi baba bayaguze abahenze.

Abenga urwagwa rupfundikiye bavuga ko bakibangamirwa n'abenga izitujuje ubuziranenge
Abenga urwagwa rupfundikiye bavuga ko bakibangamirwa n’abenga izitujuje ubuziranenge

Abasenateri bo, nyuma yo gusura inganda eshatu muri Huye basanze muri rusange bagerageza kubahiriza ibisabwa, ariko bifuza ko habaho uburyo bwo koza amacupa ajyamo inzoga buboneye kurusha, kuko ngo uburyo bwo kubikora n’intoki butizeza isuku ihagije.

Basanze kandi udupapuro twomekwa ku macupa tuba turiho ingano ya alcool iri mu nzoga ndetse n’ibiyigize. Ariko na none ngo kuba badashyiraho ingano y’ibigize inzoga na byo ngo bikwiye gukosorwa.

Sen. Rugema ati “kubyerekana gusa uterakanye ingano yabyo ntabwo bifasha umuguzi kumenya niba akwiye kuba yabinywa cyangwa adakwiye kubinywa. Ni ikintu gikomeye cyane kigomba kugaragara ku macupa. Nk’uko bagaragaza ibirimo, bagaragaze n’ingano yabyo.”

Mu Karere ka Huye, mbere y’uko inganda zenga urwagwa rupfundikiye zitangira guhagarikwa muri 2016, hari 12 zizwi. Hagati mu mwaka ushize wa 2018 hakomorewe eshanu zanahawe ikirango S.

Na zo zahawe uburenganzira bw’agateganyo bw’imyaka ibiri, kandi zirasabwa ko byibura mu mpera z’umwaka utaha wa 2020 zizaba zikora ku buryo imashini zihererekanya imirimo kuva ku kwenga kugera amacupa zirimo apfundikiwe.

Ba nyiri izi nganda bavuga ko bitoroshye kubigeraho kubera ko imashini zihererekanya imirimo zizabasaba byibura ibihumbi 18 by’amadorari, kandi hakiri ababavangira bakora inzoga zitujuje ubuziranenge bagurisha makeya, babatwara amasoko. Ariko na none bongeraho ko “ushaka ashobora.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muzajye mu murenge wa Gishamvu/ka ryakibogo murebe uwitwa bakiriho uburyo yenga ibikwangari inzego zibanze zirebera!!!!!!!!!!!!, ahubwo uwitwa Gatoya baturanye wenga umutobe utagira ibitoki wo mbeza inzego zibanze!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

alisa yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka