Huye: Gukora amasabune bavuye mu buraya biri kubahindurira ubuzima

Bamwe mu bagore bahoze bakora uburaya mu Mirenge ya Mukura na Tumba mu Karere ka Huye, barabiretse binjira mu gukoa amasabune none birabatunze.

Uretse abakora amasabune n'amavuta hari n'abadoda imipira, ababoha n'uduseke
Uretse abakora amasabune n’amavuta hari n’abadoda imipira, ababoha n’uduseke

Bavuga ko mbere baryaga ari uko babanje kugurisha imibiri yabo, ariko nyuma y’amezi atatu gusa kuva babiretse bagatangira gukora amasabune, amavuta yo kwisiga, gufuma no kudoda bafite icyizere cyo gukorera amafaranga mu buryo bwiza

Iyo wumvise ibitekerezo byabo bigaragaza ko bafite intego kuko, umwe ashobora gukora amacupa 25 y’amavuta mu isaha imwe. Icupa rimwe rugurishwa 500Frw, bivuze ko mu isaha imwe ashobora gukorera 12.500Frw.

Uwimana Louise na bagenzi be bibumbiye muri koperative “Abisunganye”, bize gukora amasabune n’amavuta yo kwisiga, bakora mu byatsi n’imiti bagura i Kigali bakabivanga.

Agira ati “Nari mbayeho nabi. Naryaga ari uko mbanje gutanga umubiri wanjye.Naje no kuhandurira sida. Nta nyungu n’imwe iba mu buraya kuko n’uwakwemereye amafaranga hari ubwo aguhinduka aho kuyaguha akaguha amakofe akagukuramo amenyo.”

Icupa rimwe ry'amavuta rigura 500Frw kandi umuntu umwe ashobora gukora amacupa 25 mu isaha imwe
Icupa rimwe ry’amavuta rigura 500Frw kandi umuntu umwe ashobora gukora amacupa 25 mu isaha imwe

Uwimana avuga ko atagikora uburaya, kuko akazi akora ubu kamutunze we n’abana be babiri. Ati “Uburaya naraburetse mbayeho neza. Abana banjye bariga nta kibazo, singicuruza umubiri wanjye ngo mbashe kubaho.”

Mushimiyimana Alice nawe wakoze uburaya imyaka irenga itanu, avuga ko ashingiye ku byiza babonye mu kwiga imyuga, asaba bagenzi be bakiri mu buraya kubuvamo bakabegera bagafatanya kuko ngo ibyo bakora bifite isoko kandi bibatunze.

Ati “Nasaba rwose umuntu ukiri indaya kubivamo akatwegera kuko hano hari imikorere, kandi kubyiga ntibivuna.”

Charles Kayabo avuga ko aba bagore bakwiye kubera abakiri mu buraya urugero bakabegera, kuko amarembo akinguye ku babishaka bose
Charles Kayabo avuga ko aba bagore bakwiye kubera abakiri mu buraya urugero bakabegera, kuko amarembo akinguye ku babishaka bose

Ibyo bagura ngo ntibibahenda cyane kuko usanga ku icupa rimwe ry’amavuta rigurwa amafaranga 500, hakoreshejweho ibikoresho bya 200Frw no ku nisabune bikaba uko.

Bavuga ko bagerageza gukora bike babasha kugurisha, byashira bakabona gukora ibindi kuko isoko ryabo ritaraguka.

Ubu abo bagore baracyagurisha ibikorwa byabo mu Karere ka Huye gusa, ariko bakavuga ko bafite gahunda yo kwagura isoko bakajya babijyana no mu tundi turere.

Charles Kayabo uhagarariye umuryango LUTI wigishije abo bagore, avuga ko ubwo batinyutse bakareka uburaya bakemera kwiga imyuga bizafasha bagenzi babo nabo bakabegera, kandi ko uje wese bamwakira nta kuvangura.

Ati “Dufatiye urugero kuri abo bagore bahoze mu buraya, batubwira ko kubona icyo bakora bakinjiza amafaranga atuma bagaburira abana babo badateze gusubira mu buraya.

“Kandi iyo wakoze niho n’undi atekereza kukwegera kugira ngo arebe uko ukora mufatanye, ntiduheza uje wese turamwakira mu rwego rwe.”

Uwo muyobozi kandi avuga ko babizi ko abo bagore bagifite ikibazo cy’isoko ryagutse ry’ibikorwa byabo,gusa akavuga ko bakomeje kubakorera ubuvugizi.

Ku ikubitiro abagore 30 nibo baretse uburaya biyemeza kwiga imyuga. Gusa ngo hari n’abandi barenga 100 na bo bize imyuga mu cyiciro cyabanje ubu bakaba bari gukorera amafaranga hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nimukomereze aho

Nsabimana isirael yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Muraho neza mbere na mbere mbanje kubashimira Ku ntambwe mumaze gutera nimukomereze ago mwantore MWe.✊

Nsabimana isirael yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Muraho neza mbere na mbere mbanje kubashimira Ku ntambwe mumaze gutera nimukomereze ago mwantore MWe.✊

Nsabimana isirael yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Ni byizacyane kd courage nabandi bakeneye kwihangira umurimo bakora amavuta, amasabune amarangi, bougie, nibindi bahamagara

AYIKAMIYE Olive yanditse ku itariki ya: 3-11-2021  →  Musubize

Muraho neza.ndashimira abiteje Imbere mumwuga. Abandi bakeneye kwihugura mugukora amasabune kandi mugihe gito baduhamagara kuri 0783071247.dukorera kicukiro ariko twabasanga naho muri muramutse muri nka ham we muri 5.

Emilie yanditse ku itariki ya: 23-09-2020  →  Musubize

Murahoneza, mberenambere ndashima igitecyerezo mwangiza. Arikondasha kubabaza ESE umuntu usha amahugurwa bisa iki?murakoze.

Nshimiyimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-09-2020  →  Musubize

Muraho neza?ko nifuza kumenya gukora isabune;amavuta;amarangi;bugi;ksndi nkaba ndi munkambi(muri Uganda)mwamfasha mute?birashoboka kuri E-mail?Murakoze.

Calvin Singuranayo yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

Babandi bashaka kwiga gukora amavuta yo kwisiga yose isabune zose Gateaux comfiture imitako ndetse nogukora tapis bambariza kuri iyi nbr
0723355665 /0786759136
iyi Niyo domain iryoshye kdi idasaba igishoro kinini

Danny yanditse ku itariki ya: 28-08-2018  →  Musubize

muraho mumeze neza cooperative ikora amasabune nagiye kumurenge watumba bambwira ko batayizi naringiye kubasura no kubaka stage. bibaye bishoboka ariko nti bahandangira. NGO ntago bayizi mwa mfasha muka mpuza nano cyangwa. mukampa numerous zatelephone na babonaho numerous yange no 0726857714

muhoza yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

Huye turakataje mu kwishakamo ibisubizo

Prophet yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ni byiza cyane kd courage nabandi bakeneye kwihangira umurimo bakora amavuta, amasabune amarangi, bougie, nibindi bahamagara
0723355665/ 0786759136

Danny yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka