Huye: CHAN ntiyabunguye nk’uko bari babyiteze

Abanyehuye bafite amazu acumbikwamo n’abagenzi hamwe n’abafite amaresitora, bavuga ko CHAN itabagendekeye uko bari babyiteze, kuko abafana bari biteguye kwakira batababonye.

Hassan Nsengimana, umucungamutungo wa Motel Garatia, avuga ko ubwo biteguraga iyi mikino bavuguruye aho bakorera basiga amarangi, bagura ibikoresho bishya, bongera n’umubare w’abakozi. Ariko iyo arebye ngo abona ibyashara babonye bitangana n’imyiteguro bagize.

Aha ni mu imwe mu maresitora yo mu mujyi wa Huye batatse biteguye abakiriya n'abari basanzwe bamwe barababura
Aha ni mu imwe mu maresitora yo mu mujyi wa Huye batatse biteguye abakiriya n’abari basanzwe bamwe barababura

Ati “Kugura ibikoresho bishya byo nta gihombo kirimo kuko tuzakomeza kubyifashisha. Ariko twagiye twiyambaza abakozi dutekerezaho ubushobozi burenze, tubemerera amafaranga menshi, kandi urebye ntibanabashije gukora umurimo twari twabazaniye.”

Kandi ati “Habayeho imyiteguro ihambaye, duhereye ku ko byagenze muri FEASSSA yaje itunguranye ikanazana n’abantu benshi. Rero twumvise CHAN dutekereza ko bizaba byiza kurushaho cyane ko na Leta yadukanguriye kugira icyo dukora. Ariko ntibyatugendekeye uko twabyibwiraga.”

Nsengimana anavuga ko bari biteguye kuzajya bakora bagataha mu gicuku, ariko ngo byageraga saa yine nta bantu bagifite, haba muri resitora no muri bare

Umudamu ukora muri imwe mu maresitora y’i Huye utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “twibwiraga ko abanyamahanga bazaza, ko hazaba hari abantu benshi mu mujyi, turategereza turaheba.”

Kandi ati “Nta mafaranga twabonye. Twakoraga bisanzwe. Ahubwo hari n’abakiriya bari basanzwe baza bataje bibwira ko twongereye ibiciro nyamara ari ibisanzwe.”

Abacumbikira abagenzi cyangwa babagaburira banavuga ko iminsi ibyashara byapfuye kubonekaho ari igihe ikipe ya Congo yakinnye, kandi iyi kipe yakiniye gatatu konyine i Huye.

Nsengimana ati “Ku mukino wa mbere twagize abakiriya benshi kuko Abakongomani bari baje gufana ikipe yabo baturutse i Bukavu ari benshi. Icyo gihe hari n’ababuze aho barara, bituma bagabanuka ku mukino wa kabiri. Uwa gatatu wo rwose nta bari bahari kuko ikipe yabo yari yamaze gutsinda.”

Umukobwa ukora mu nzu icuruza amata na we, ati “Twe twakiriye Abakongomani batanu gusa, na bwo bigitangira.”

Mugenzi we na we, ati “uretse abanyamahoteri yacumbikiye abakinnyi, abandi ntacyo twabonye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka