Huye: Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 8 Mata 2021, abacururiza mu isoko mu mujyi i Huye basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, hasigara abacuruza ibiribwa, na bo hakaba hagomba gukora kimwe cya kabiri (1/2) cyabo.

Abacururiza mu isoko ryo mu mujyi wa Huye ibitari ibiribwa basabwe kuba bafunze
Abacururiza mu isoko ryo mu mujyi wa Huye ibitari ibiribwa basabwe kuba bafunze

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ibi bijyanye n’ingamba nshya zo kwirinda Coronavirus, nyuma y’uko byagaragaye ko umubare w’abayandura ugenda wiyongera cyane muri Huye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Alphonse Mutsindashyaka, yongeraho ko ibipimo byafashwe i Huye tariki 5 Mata 2021 byagaragaje ko no mu masoko hagiye harimo abantu bayirwaye, itabagaragaraho, kandi bakaba bahura n’abantu benshi.

Izi ngamba rero ngo ni izo gutuma mu isoko hazamo abantu bakeya, bityo umubare w’abandura cyangwa banduza barijemo ukagabanuka.

Mutsindashyaka anavuga ko n’ubwo abacururiza mu maduka yo hanze y’isoko bazakomeza gukora, na bo noneho bazajya basimburana. Ni ukuvuga ko amaduka yegeranye, rimwe rizajya riba rifunguye, irindi rifunze, guhera tariki 9 Mata 2021.

Ati "Ubu turi kugenda tubaha nimero bazatangira gukoreraho guhera kuri uyu wa Gatanu. Izi ngamba ziranareba abacururiza ku muhanda serivise z’itumanaho abantu bakunze kwita aba agents, baba aba sosiyete ya MTN cyangwa Tigo."

Icyakora, ngo Banki, Farumasi z’abantu n’iz’amatungo, zo zizakomeza gukora.
Za resitora, amaguriro acuruza ibiribwa (alimentation), n’inzu zitunganyirizwamo imisatsi (salon de coiffure) na zo zizakomeza gukora ariko zizemo 30% by’abakozi na 30% by’abakiriya zagombye kwakira.

Abacuruza ibiribwa ari babiri harasigaramo umwe
Abacuruza ibiribwa ari babiri harasigaramo umwe

Izi ngamba ngo zizakurikizwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Zishyizweho nyuma y’uko tariki 6 Mata 2021 hasohotse itangazo rishyira muri Guma mu Rugo imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru, kuko ngo byari byagaragaye ko irimo abarwaye Coronavirus benshi.

Tariki 7 Mata 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yabwiye RBA ko mu isoko rya Huye, ku bantu 100 bapimwe Coronavirus, hagaragayemo 10 bayirwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka