Huye: Babangamiwe n’abava mu dukiriro bakajya gukorera mu mujyi

Bamwe mu bakorera mu gakiriro k’i Huye babangamiwe na bagenzi babo bahisemo gusiga imashini zapfuye mu bibanza byabo, bakajya gukorera mu mujyi.

Mu gakiriro ka Huye, ibikoresho by'ububaji birahari, gusa ababaji bamwe banze kuza kuhakorera.
Mu gakiriro ka Huye, ibikoresho by’ububaji birahari, gusa ababaji bamwe banze kuza kuhakorera.

Bamwe bakorera i Tumba, abandi mu Matyazo ndetse n’ahitwa mu Muyogoro.

Ibyo ntibishimisha bagenzi babo bo bakomeje gukorera mu gakiriro, bavuga ko abajya gukorera mu mujyi bababuza ibyashara. Bakifuza ko baramutse bose bakoreye hamwe, ababonye ibiraka binini bagakoresha n’abandi byarushaho kuba byiza.

Théodore Nshimiyimana, umuyobozi wa koperative abakorera mu Gakiriro ka Huye bibumbiyemo, avuga ko abakorera mu gakiriro babona ibiraka ari uko abakorera mu ngo zabo mu mujyi byabananiye kubifata byose. Agira ati “Akazi gahera mu mujyi, ako badashobora gukora ni ko dushobora kubona.”

Uyu yakoreraga mu gakiriro avayo none asigaye akorera mu gasantere ka Matyazo.
Uyu yakoreraga mu gakiriro avayo none asigaye akorera mu gasantere ka Matyazo.

Abakorera mu gakiriro bavuga ko batumva impamvu hashize imyaka hafi itatu yose babwiwe ko abakora ubukorikori nta handi bazemererwa gukorera uretse mu gakiriro. Nyamara abo bakora umurimo umwe, ahanini w’ububaji, bo bagakomeza gukorera aho bishakiye.

Hari n’abatangiye gutekereza kuzasiga imashini zapfuye mu bibanza byabo na bo bakajya gushaka aho bakorera mu mujyi nk’uko bagenzi babo babigenje.

Agendeye ku kuba hari abataza gukorera mu gakiriro bitwaje ko ari hatoya, n’ubwo we avuga ko ari urwitwazo kuko abatahakorera bahafite ibibanza, Nshimiyimana yifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwabaha ikibanza kigaragara, kabone n’ubwo cyaba kitubakiye, kuko bo ngo bakwirwanaho bakiyubakira amahangari.

Ngo ntibyanagorana kuko agakiriro gaturiye ahimuwe abaturage ngo hazaharirwe inganda.

Agakiriro ka Huye hari abataza kugakoreramo bitwaje ko ari gatoya.
Agakiriro ka Huye hari abataza kugakoreramo bitwaje ko ari gatoya.

Ati “Hangari yo kubarizamo ntabwo ari inzu iba ikomeye cyane ku buryo tutabasha kuyubaka ngo tuhashyire ibikoresho dukoresha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko kuzana ababaji bose gukorera mu gakiriro ari intambara bahora barwana, ariko ko hamwe n’ubuyobozi bwa koperative ikorera mu gakiriro bagiye kubikemura.

Ati “Ubwo bafite koperative yabo, turakomeza dukorane na yo bajye badutungira agatoki uwagiye gukorera ahatemewe wese, aze asange abandi.”

Uyu muyobozi yongeraho ko bari bateganya gushaka ikibanza cyo kwaguriramo agakiriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka