Huye: akarere kizeye kubona imisoro kahize nubwo hari abacuruzi batinye imisoro mishya

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye biratangaza ko bwizeye ko amafaranga miliyoni 800 kiyemeje kwinjiza gakuye mu misoro kazayageraho nubwo hari abacuruzi bamwe na bamwe bagiye bareka uwo murimo batinya imisoro mishya akarere kenda gushyiraho.

Nubwo hari abinubira imisoro mishya bavuga ko ica amafaranga menshi, hari aho imisoro yagabanutse. Itegeko rishya rigenga imisoro ya Leta ryasohotse muri iyi minsi rivuga ko imisoro izajya yakwa harebwe ingano y’ibicuruzwa (chiffre d’affaire) aho kwaka umusoro ungana ku bacuruzi bose nk’uko byahoze.

Nubwo imisoro yagabanutse ariko umuyobozi w’akarere ka Huye avuga ko ibyo bitazababuza kugera ku ntego biyemeje kuko aho azava bamaze kuhareba.
Umuyobozi w’akarere avuga ko afite icyizere ko mu mezi ane asigaye akarere kazabona imisoro isigaye kuko ayo mezi ari yo abonekamo imisoro myinshi kuko ari bwo abantu bariha imisoro y’ipatanti.

Abisobanura atya « Turateganya ko mu kwezi gutaha kwa Werurwe konyine tuzinjiza agera kuri miliyoni magana abiri ». Byashoboka ko mu mezi atatu yandi ari yo Mata, Gicurasi na Kamena miliyoni 220 zindi zizaba zabonetse. Kugeza ubu akarere ka Huye kamaze kwinjiza miliyoni 380 kuri 800 kiyemeje.

Mu gihe akarere ka Huye gateganya kongera umusaruro uva mu misoro ariko, abasoreshwa bakoreraga mu masoko amwe n’amwe bagenda bavamo bavuga ko batazabasha kwishyura imisoro basabwa n’iryo tegeko rishyashya rigenga imisoro.

Kugeza ubu, isoko rishya rya Huye ririmo ibibanza by’ubucuruzi bigera ku 138 bidafite ababicururizamo. Bimwe na bimwe byarimo abantu, bumvise ingano y’imisoro mishya, dore ko hari aho yagiye yikuba gatatu, bahitamo kwiviramo.

Hashize iminsi abacuruzi bo mu Rwanda (cyane cyane abaciriritse) binubira ko bakwa umusoro ungana n’uw’abandi bacuruza byinshi bigatuma bahomba.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka