Huye: Abadodera mu isoko ryo ku Karambi babangamira abacuruzi

Abadozi badodera iruhande rw’abacuruzi b’ubuconsho ndetse n’iruhande rw’abacuruza imyenda mu isoko ryo ku Karambi ryo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, ngo babangamira aba bacuruzi kandi aribo barishye ibibanza ndetse ngo banabateza abajura.

Bamwe mu badodera mu isoko ryo ku Karambi bafashe ibibanza ahantu twavuga ko ari mu nzira ubundi yagenewe urujya n’uruza rw’abacuruzi n’abakiriya. Abandi na bo bashyize imashini zabo iruhande rw’abandi bacuruzi b’ubuconsho ndetse n’imyenda.

Aba bacuruzi rero binubira bagenzi babo b’abadozi. Umwe muri aba bacuruzi witwa Habineza Louis yagize ati “aba bantu bakorera mu bibanza twebwe twishyura. Amafaranga bishyurira aho bakorera bakagombye kuba ari twe bayishyura kuko bakorera aho twarishye. Njye baramutse bemeye tukajya dufatanya kuriha nakumva ntacyo bintwaye.”

Abadodera iruhande rw'abandi bacuruzi bazashakirwa ahandi ho gukorera.
Abadodera iruhande rw’abandi bacuruzi bazashakirwa ahandi ho gukorera.

Iki gitekerezo cyo gufatanya ubwishyu, Habineza ntagisangiye na bagenzi be bacuruza imyenda. Umwe muri bo yagize ati “njye icyo nshaka si uko aba badozi bamfasha kwishyura ikibanza. Icyo nshaka ni uko bankinguruka kubera ko batuma abantu banyiba bikampombya.”

Uyu mucuruzi w’imyenda yakomeje agira ati “mu baza guhagarara iruhande rw’aba badozi hajya hazamo n’abajura, kandi biragoye gutandukanya umujura n’utari we. Njye icyo nifuza ni uko aba badozi bashakirwa ahandi ho gukorera, bityo ubutaha nindamuka nibwe nzamenye ko nihombeye ariko nta we nitwaje.”

Aba badozi ariko na bo bahangayikishijwe n’uko badafite ahandi ho gukorera. No kuba aba bacuruzi babinubira byatumye abacunga isoko babasaba kuzimuka, bakajya bakorera mu gice cy’iri soko kidatwikiriye.

Umwe muri bo witwa Kawera ati “kuki bashaka kudushyira aho tuzicwa n’izuba ndetse tukananyagirwa n’imvura? Baramutse bahatwikiriye twajya yo n’umutima mwiza.”

Muri iki gice cy'isoko rya Karambi niho abadozi babwiwe ko bazimurirwa.
Muri iki gice cy’isoko rya Karambi niho abadozi babwiwe ko bazimurirwa.

Mutwarasibo Cyprien, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere we avuga ko iri soko ryubakwa ryari rigenewe abacuruza, ko abadozi bo bakagombye kuba bakorera mu mazu arikikije.

Yunzemo agira ati “iki kibazo ntitwari tukizi, ariko tuzafasha mu gutuma gikemuka mu buryo bubereye impande zombi, baba ari abadozi ndetse n’abacuruzi”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka