Huye: Abacururiza mu mazu atari etaji yo mu mujyi bategetswe kuyavamo

Guhera tariki 31/07/2013 abacururiza mu mazu yubatse ku buryo butagezweho rwagati mu mugi wa Butare bamenyeshejwe ko batazongera kuyakoreramo, ahubwo bakimukira mu mazu mashyashya yuzuye muri uyu mugi.

Ibi byateye abacuruzi kwinubira ko batabimenyeshejwe kare, bakifuza ko bakongererwa igihe cyo kwitegura kugira ngo bashake aho bazimurira ibicuruzwa byabo.

Abenshi muri bo bavuga nk’uwitwa Françoise watubwiye kuwa 25/07/2013 ati « twebwe abacururiza mu mazu atari ayacu bagombaga kuduha igihe gihagije cyo kwitegura kugira ngo tubashe gushaka aho tuzimukira ndetse no kumenyesha abakiriya aho tuzimukira».

Isoko rya kijyambere ryuzuye mu mugi wa Butare rifite imyanya myinshi yo gukoreramo.
Isoko rya kijyambere ryuzuye mu mugi wa Butare rifite imyanya myinshi yo gukoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, we ariko avuga ko ba nyir’amazu bamenyeshejwe kuva kera.

Yagize ati « mu kwezi kwa mbere twarabibamenyesheje, tubasaba kwerekana ibyo bagiye kubaka, mu rwego rwo kuvugurura umugi. Twari twabahaye kugera mu kwezi kwa Nyakanga. Amabaruwa abibutsa ko itariki twari twabahaye yegereje, maze abatarubaka bigezweho amazu yabo agafungwa, ni yo yabakanguye».

Aha Françoise yagize ati « ba nyir’amazu batamenyesheje iki cyemezo abacururiza mu mazu yabo barahemutse cyane. Ni na yo mpamvu twebwe abapangayi tuza guhura n’ingorane nyinshi. Abamenyeshejwe mbere, ubu bamaze kubona aho bazakorera, naho abatarabimenye kare, baraza guhomba kubera kubura aho bakorera».

Akarere ka Huye gafite gahunda yaguye yo kuvugurura umugi wa Butare. Aya ni andi mazu arimo kuzamurwa muri uyu mugi.
Akarere ka Huye gafite gahunda yaguye yo kuvugurura umugi wa Butare. Aya ni andi mazu arimo kuzamurwa muri uyu mugi.

Kuri iki kibazo kandi, umuyobozi w’Akarere ka Huye yavuze ko icyo ubuyobozi bw’Akarere bwifuza kuri ubu atari ugufungira abantu byanze bikunze, ahubwo kugirana ibiganiro n’abagomba kubaka bakumvikana uko bazabyifatamo.

Ku rundi ruhande, abadafite ubushobozi bwo kubaka ibibanza bafite mu mugi bagirwa inama yo kubigurisha n’abashoboye kubyubaka, cyangwa bagafatanya na bagenzi babo mu kubaka kuko kwegeranya imbaraga ari byo bizababashisha gukora ibyo batari bashoboye ubwabo bonyine.

Mu mazu abacuruzi bo mu mugi wa Huye basabwa kwimukiramo, harimo isoko ryujujwe vuba na koperative Abisunganye ba Huye ngo ririmo imyanya 300 yo gukoreramo.

Amazu atari etaje ntacyemewe rwagati mu mugi wa Butare.
Amazu atari etaje ntacyemewe rwagati mu mugi wa Butare.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwafashe iki cyemezo mu gihe ahitwa mu Cyarabu hamaze igihe kinini hafunzwe nyamara hakaba hamaze kuzamurwa amazu atatu yonyine, muri yo hakaba hararangiye imwe.

Aha ariko umuyobozi w’akarere yavuze ko abifuzaga kuhubaka babanje kugira ikibazo cyo kubona ibyangombwa, bitewe n’uko ba nyiraho batari mu gihugu, ariko ubu ngo bakaba baramaze kubibona, ndetse baranatangiye gushakisha amafaranga yo kubaka.

Abarabu na bo bari basanzwe bahacururiza ngo bamaze kubona amafaranga ya ngombwa, bakaba bari hafi gutangira kubaka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umujyi wacu nuvugururwe ureke abirirwa barwanya iterambere turi kugenda tugeraho kandi dukeaha ubuyobozi bw’akarere kacu. Bayobozi mukomereze aho abaturage ba huye namwe courage.

odda yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka