Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Banki y’u Rwanda (BNR) yakuyeho amananiza yo gutegereza iminsi igera kuri itatu kugira ngo umuntu abikuze amafaranga ari kuri sheki yo muri banki zitandukanye.

Uburyo bushya bwa BNR bwo kwihutisha sheki bwakiriwe neza
Uburyo bushya bwa BNR bwo kwihutisha sheki bwakiriwe neza

Ubusanzwe uwahawe sheki itari iya banki abarizwamo, yayijyanaga kuri banki ye, agategereza iminsi igera kuri itatu kugira ngo ayo mafaranga agere kuri konti ye.

Icyo gikorwa bita “Kuverisa” cyatindaga bitewe n’uko nyuma yo kugeza sheki kuri banki ye, banki nayo yayifataga ikayijyana kuri BNR kugira ngo BNR iyishyuze banki sheki yaturutsemo.

Urwo ruhererekane nirwo rwatumaga bitinda bikagera ku minsi itatu umuntu atarabona amafaranga yemerewe.

Ariko kuva aho BNR yamaze gushyiriraho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘Cheque Truncation System (CTS)’, igihe cyo kuverisa sheki kizamanuka kisigare ku masaha atarenze ane.

Uburyo bwa CTS buje kuruhura kandi abakozi ba mabanki gukubita amaguru buri gitondo bagana kuri BNR kujya kurangiza ibyo bibazo, birimo gutanga uburenganzira kuri sheki basabwa no kwishyuza izo bahawe n’abakiriya babo.

Guhera ubu hazajya hakoreshwa gufotora (scanner) sheki noneho igahita yoherezwa kuri BNR hamwe n’ibikenerwa byose nk’igihe sheki igomba kubikurizwa n’amazina ya banki isaba n’isabwa amafaranga.

Ibyo bikazahita bikuraho umwanya wifashishwaga mu kujyana sheki no kuzisabira ko zibikuzwa ndetse n’amafaranga yagenderaga muri izo nzira.

Abakora muri za Banki zo mu Rwanda bakiranye na yombi ubu buryo, bemeza ko bugiye kugarura akanyamuneza mu bakiliya babo, nk’uko bitangazwa na Christian Dingida ushinzwe ibikorwa muri Banki ya Afurika (AB).

Agira ati “Nk’urugero, niba sheki itugezeho mbere ya Saa Yine za mugitondo, ni ukuvuga ko uyizanye azajya abona amafaranga mbere ya Saa Saba z’umugoroba. Noneho sheki yatugeraho nyuma ya Saa Saba z’umugoroba, uyizanye akazabona amafaranga mbere ya Saa Yine z’umunsi ukiriraho.”

John Karamuka ukuriye ubwishyu muri BNR, yabwiye Kigali Today ko bamaze iminsi mu isuzuma rya nyuma ku buryo mu cyumweru gitaha izahita itangira gukoreshwa.

Ati “Amabanki amaze iminsi adufasha kwitegura ku buryo icyumweru gitaha kizagera byagiye mu buryo.”

Bamwe mu bakoresha amabanki bizera ko uretse kugabanya umwanya watakaraga mu kubikuza bene izo sheki, ubu buryo bushya buzanaca na forode yagaragaraga mu kwigana sheki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igihe bigaragaye ko cheque yatanzwe itazigamiye bizagenda bite?

Cyitatire yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka