Hateganyijwe amafaranga azuzuza isoko rya Gisenyi ryari ryaradindiye

Ubuyobozi bw’itsinda ry’abikorera bishyize hamwe kuzegukana kubaka isoko rya Kijyambere mu Karere ka Rubavu RICO, ritangaza ko rimaze kwiyemeza arenga miliyari imwe na miliyoni 200 azakoreshwa mu kubaka isoko rya Gisenyi, igihe bazaba baryemerewe n’akarere.

Tariki ya 28 Nzeri 2020, Inama Njyama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko ubuyobozi bw’akarere bwasinya amasezerano yo kubaka isoko rya Gisenyi n’ikigo cyashinzwe n’urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, bakubaka isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 10 ridindiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemezaga ko mu cyumweru kimwe buzaba bwasinye amasezerano n’abikorera bagatangira ibikorwa, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Nzabonimpa Deogratias.

Ati “Twagize igihe kinini cyo kuganira kandi twizeye ko ibiganiro no gusinya bizagenda neza, twizeye neza ko ibintu bizagenda neza kandi uzaba umwanya mwiza ku bikorera gutangira gutekereza kunoza imiturire y’umujyi wabo”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu Nyirurugo Come de Gaule, na we yemeje ko hari icyizere cy’ibikorwa by’abikorera nyuma yo kwegurirwa isoko, akavuga ko nibamara ukwezi ntacyo bakoze kandi barahawe isoko bazaryamburwa.

Agira ati “Mu masezerano hari ingingo izaba ivuga ko bamaze ukwezi batagize icyo bakora bazaryamburwa, ibi bizatuma bihuta mu bikorwa byabo”.

Ikigo cy’ubucuruzi kizwi nka ‘RICO Rubavu Investiment company’, ni cyo kiteguye guhabwa isoko rya Gisenyi rikubakwa mu gihe gito kandi rikajyana n’uko ryifuzwa.

Kigali Today yaganiriye na Twagirayezu Celestin, umuyobozi w’iki kigo, avuga ko bamaze kwiyemeza miliyari imwe na miliyoni 200 azakoreshwa mu kubaka isoko nibarishyikirizwa n’akarere.

Agira ati “Urebye turiteguye igisigaye ni ukurishyikirizwa ubundi imirimo igatangira, abanyamuryango bacu bamaze kwiyemeza miliyari irenga kandi ni yo izakoreshwa mu kubaka igice cya mbere cy’inyubako y’isoko ihagaze, naho igice cya kabiri kiri ahakorerwa n’isoko rishaje ubu, tuzafata igice cya mbere kirangiye”.

Twagirayezu avuga ko abishyize hamwe kubaka isoko atari benshi kuko ari abanyamuryango 20 barimo na KIVING yari yatangiye ibikorwa byo gushaka abanyamuryango, aho izahagararira abayinjiyemo.

Umugabane ku bashaka kwinjira muri RICO ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 540, kandi na bwo ukemerwa uguze imigabane 50 ingana na miliyoni 27, ikintu kitakorohera buri wese kubona ayo mafaranga ngo agire uruhare mu kubaka iri soko rizaba ari icyerekezo cy’Umujyi wa Gisenyi.

Bamwe mu bafite ubushobozi bwo kugura imigabane ni abikorera bake ugereranyije n’ubushobozi bw’abatuye mu Karere ka Rubavu, abandi ni amakoperative yakoresha amafaranga yabo, icyakora Twagirayezu Celestin avuga ko batashyize imbaraga mu gushaka abanyamuryango, ahubwo bashaka kuzuza ibisabwa ngo bahabwe isoko imigabane ikazaza nyuma.

Ati “Ni byiza kubona abanyamuryango, ariko ubu twashyize imbere kubona ibyangombwa bitwemerera isoko, n’abazabona umugabane bazaze tuzabakira kuko turacyabura amafaranga menshi mu kubaka igice cya kabiri kizatwara agera muri miliyari 7”.

Imwe mu mbogamizi RICO ifite ni uguhabwa isoko n’Akarere ka Rubavu bakiganira ku gaciro cy’isoko rishaje, kuko hari ibyo akarere kabara kandi RICO idaha agaciro.

Ati “Urebye ibintu tutumvikanaho ni bikeya. Akarere kabara ibyo kashyize ku isoko kandi twe tutazakenera, kakabara ibikoresho by’isoko rishaje kandi tutazabikenera ahubwo tuzatanga amafaranga dushaka aho tubijugunya, ibyo rero byongera agaciro kuri twe bidakwiye”.

Mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, agaciro k’isoko n’ikibanza cyose byabarwaga muri miliyari ebyiri na miliyoni 13, mu gihe yemejwe yafatwa nk’umugabane w’akarere ka Rubavu ku isoko.

Ni amafaranga menshi mu gihe biteganywa ko igice cya mbere kucyuzuza bizatwara abarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 200, bivuze ko igice cya mbere akarere kazaba gafite imigabane igera kuri 70%.

Icyakora ubuyobozi bwa RICO buvuga ko nihiyongeraho igice cya kabiri isoko ryose rikagira agaciro ka miliyari zigera mu icumi akarere kazaba gafitemo nka 20%.

Twagirayezu Celestin avuga ko isoko rizubakwa rizaba ari isoko ry’ikitegererezo rizaba rifite inzira izamura ikanamanura abagenzi, aho indege ishobora guhagarara mu gihe cy’ubutabazi n’uburyo bugezweho butunganya amazi.

Abavuga rikumvikana mu Karere ka Rubavu basaba ko ubuyobozi bw’akarere n’abafite inyubako iruhande rw’isoko batekereza uburyo hubatswe inyubako ndende batazigira iz’ubucuruzi gusa, ahubwo hazashyirwamo n’ibyumba by’amacumbi biciriritse bifasha abakorera mu isoko no mumujyi.

Ati “Twabonye abashoramari bubaka inyubako ndende bakazigira inzu z’ubucuruzi birengagije ko n’abakorera muri izo nyubako bakeneye n’amacumbi, bazatekereze inyubako zo gukoreramo ariko hejuru bashyiremo n’ibyumba biciriritse byo guturamo bitume umujyi ushobora kwegerana aho gukorerwamo n’abataha kure”.

Abavuga rikumvikana banenga kuba isoko ryarahawe abakire gusa ntibashyireho umugabane muto utuma Abanyarubavu bibonamo, aho bavuga ko umugabane w’ibihumbi 540 ari menshi byiyongeraho kuba hemerwa uwaguze imigabane 50.

Ubuyobozi bwa KIVING buvuga ko abo bafite ubushobozi bukeya bubakira ku mugabane w’ibihumbi 135, ariko umuntu akemererwa kugura imigabane ine ingana n’ibihumbi 540 akemererwa kuba umunyamigabane wa KIVING na yo ifite imigabane muri RICO.

ubuyobozi bwa RICO butangaza ko nyuma yo guhabwa amasezerano yo kubaka isoko rya Gisenyi, ibikorwa byo kubaka igice cya mbere kizuzura mu mwaka umwe bakabona kubaka igice cya kabiri.

Kubaka isoko rya Gisenyi bigiye kujyana no kubaka aho abagenzi bategera imodoka hazubakwa na Jali investiment group, ibikorwa na byo bizatwara miliyari zigera ku munani, hakubakwa aho gutegera imodoka hagezweho, inyubako z’ubucuruzi n’amacumbi n’aho gufatira amafunguro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umujyi wa gisenyi umwe mumijyi yunganira Kigali, birababaje kuba ifite iri Soko rigiye kumara hafi imyaka 6 ritarubakwa Kandi Hari uturere ryubatswe mumwaka 1 ritangiye. Harasabwa indi myanzuro hagati yabikorera n’akarere.mugushirwa mubikorwa bizanezeza abagiye uwo mujyi

Jafari yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka