Hatangiye gukoreshwa gaze igurwa bitewe n’uko umuntu yifite

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ku bufatanye na sosiyete ya Bboxx, yatangije uburyo bushya bwo kugura gaze yo gutekesha bitewe n’amafaranga umuntu afite, ahereye kuri 500Frw.

Icupa rya gaze rifite mubazi ituma umuntu akoresha gaze yaguze gusa
Icupa rya gaze rifite mubazi ituma umuntu akoresha gaze yaguze gusa

Ubwo buryo bugiye guhera i Kigali, ngo iyo sosiyete iha ibikoresho umuntu ubyifuza, bigizwe n’icupa rya gaze, ishyiga n’icyuma (regulator) cyerekana gaze umuntu yaguze, iyakoreshejwe n’isigayemo, hanyuma agatanga amafaranga y’ifatabuguzi noneho akajya agura gaze uko abishoboye yifashishije telefone agakoresha Mobile Money.

Kugira ngo umuntu akoreshe ubwo buryo ngo avugana n’iyo sosiyete, iyo adafite ishyiga ngo yishyura 22.500Frw y’ifatabuguzi, na ho urifite akishyura 13.500Frw y’ifatabuguzi, hanyuma ababishinzwe bakabibashyirira mu nzu, umuntu akajya agura gaze kuri rya cupa bitewe n’amafaranga afite, ahereye ku kilo kimwe kigura 500Frw.

Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA, Patricie Uwase, yavuze ko ubwo buryo buje bukenewe kuko ari ukunganira Leta muri gahunda yo kugabanya abacana ibikomoka ku biti.

Yagize ati “Ni igikorwa twakiriye neza kuko cyunganira Leta mu kugabanya abantu bakoresha ibikomoka ku biti mu gucana. Kugeza ubu abacana ibikomoka ku biti baracyari benshi cyane kuko ari 79.9%, Leta ikaba ifite intego y’uko uwo mubare waba wagabanutseho ½ kugeza muri 2024”.

Patricie Uwase, Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA
Patricie Uwase, Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA

Ati “Tumaze iminsi dushyira ikoreshwa rya gaze mu bigo binini nk’ibya Polisi n’ibya gisirikare bikazagabanya gucana ibiti. Biroroshye rero kubyumvisha abaturage na bo bakabyitabira, cyane ko bidahenze kandi tukanarengera ibidukikije, nkaba mbona bizatanga umusaruro mwiza”.

Iyo umuntu bamaze kumushyirira mu rugo ibyo bikoresho, agenda yishyura ibihumbi icyenda ku kwezi mu gihe cy’amezi atanu akegukana rya shyiga, kuko ibindi bikomeza kuba ibya sosiyete, ikazajya ibihindura bibaye ngombwa.

Umwe mu basobanuje ikoreshwa ry’ubwo buryo, Christian Mayaka, avuga ko yabonye ari byiza kuko bimugaragariza gaze iri mu icupa kandi bidahenze.

Ati “Nsanzwe nkoresha gaze ariko ibi bifite akarusho kubera kiriya cyuma kigaragara gaze umuntu yaguze, iyakoreshejwe n’isigaye, bigatuma itashirana umuntu atiteguye. Ikindi ni uko binahendutse ndatse bakanemerera umuntu kwishyura mu byiciro, ndabona nzabikoresha nanjye”.

Umuyobozi mukuru wa Bboxx mu Rwanda, Justus Mucyo, yavuze ko ubwo buryo bushya burimo ikoranabuhanga rigezweho kuko ikigo kiba kireba uko abakiriya bakoresha gaze.

Ati “Mu buryo bw’umutekano w’abakiriya, twebwe tuba tureba niba gaze yawe irimo kumeneka ari byo biteza impanuka tugahita tubikubwira. Iyo igiye gushiramo na bwo tuba tubireba tugahita tukuzanira indi hato itagushirana utibutse kubireba, kuyigura ni ugukoresha Mobile Money bikihuta”.

Ubwo buryo bwatangijwe mu mujyi wa Kigali kuri uyuwa gatanu, ngo bikaba biteganyijwe ko umwaka utaha buzagezwa mu gihugu hose.

Ubu buryo bushya bufite ibikoresho birimo ikoranabuhanga rihanitse
Ubu buryo bushya bufite ibikoresho birimo ikoranabuhanga rihanitse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mudufashe muduhe nimero zabo

dukuzumuremyi sylvain yanditse ku itariki ya: 22-07-2019  →  Musubize

muduhe nimero zabobantu

dukuzemuremyi sylvain yanditse ku itariki ya: 22-07-2019  →  Musubize

None bakorerahe yababonagute uyishaka iyogaze nduva ihendutse ndayishaka babarizwahe muduhe nimero twababarizaho murakoze

Mpabwanimana yanditse ku itariki ya: 21-07-2019  →  Musubize

Murakoze cyane kutugezaho iyi nkuru nziza nifuzaga kumenya amafaranga yose umuntu yatanga bitari mu buryo bw’ibyiciro nk’uko mwabitugejejeho,aramutse afite ishyiga ayo yatanga yose yaba atarifite ayo yatanga imbube abaye abishoboye.Ikindi ko mutaduhaye phone number y’iyo company uko umuntu yababona.Nongeye kugushimira bwana Munyamakuru.

MABAR Barik yanditse ku itariki ya: 21-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka