Hari kubakwa ikigo kizajya gitanga serivisi nk’izitangirwa ku cyambu

Hari kubakwa ikigo kizajya gitanga serivisi nk’izitangirwa ku cyambu aho ibyinjizwa mu gihugu binyuze mu nyanja ari ho bizajya bihita byohoherezwa nta handi bihagaze.

Imirimo yo kubaka Igice cya mbere cy'icyambu cyo ku butaka cya MAGERWA kizaba cyarangiye mu mpera za Nyakanga 2018
Imirimo yo kubaka Igice cya mbere cy’icyambu cyo ku butaka cya MAGERWA kizaba cyarangiye mu mpera za Nyakanga 2018

Kigali Logistics Platform (KLP) izaba iherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro kikazatwara asanga tiriyari 67Frw, iri kubakwa na sosiyete y’Abarabu ikora mu bijyanye n’ibyambu (Dubai Ports World (DPW).

Uyu mushinga ni uwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na DPW wo kubaka no gucunga imikorere y’icyo kigo mu gihe cy’imyaka 25.

Ibyiza by’icyo kigo ni uko kije kugabanya imisoro, amafaranga y’inyongera n’igihe abatumiza ibintu hanze batakazaga. Kije korohereza MAGEREWA ku kazi yari imaze imyaka 48 ikora.

Imirimo igeze mu kubaka fondasiyo y'ahazubakwa iki gice cya MAGERWA
Imirimo igeze mu kubaka fondasiyo y’ahazubakwa iki gice cya MAGERWA

Icyo kigo cyubatse kuri hegitari 30 kizaba kigizwe n’igice cyo guterekwamo za kontineri zizanye imizigo, ububiko bw’imizigo, aho imodoka zitunda imizigo ziparika n’aho abakozi bakora muri icyo kigo bazajya bakorera.

Sumeet Bhardwaj, umuyobozi wa KLP yabwiye KT Press ko icyo kigo kizubakwa mu bice bibiri, ariko icya mbere kizaba cyuzuye mu mpera za Nyakanga 2018 gihite gitangira no gukoreshwa. N’aho igice cya kabiri ari na cyo cya nyuma kikazaba cyarangiye mu mwaka wa 2020.

Agira ati “Twamaze gusiza ikibanza, ubu imirimo yo kubaka fondasiyo igeze kure. Imirimo iragenda neza bituma twizera ko imirimo tuzayirangiza mbere y’igihe.”

Iyi ni intambwe u Rwanda ruteye mu kwagura ubucuruzi ku batumiza ibicuruzwa hanze
Iyi ni intambwe u Rwanda ruteye mu kwagura ubucuruzi ku batumiza ibicuruzwa hanze

Igice cya mbere kizaba cyubatse kuri hegitari 11, kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira kontineri ibihumbi 50, mu gihe ububiko bwari busanzwe bwa MAGERWA bwakiraga kontineri 5.000.

Igice cya mbere nicyuzura, hazakurikiraho igice cya kabiri kizatangirana no kubaka za firigo zizaba na zo zihenze, nk’uko Bhardwaj abitangaza.

Avuga ko icyo kigo nicyuzura, gitegerejweho kuzagabanya ibiciro by’ingendo, bizamure inyungu ku bacuruzi kuko igihe kontineri zamaraga mu nzira na cyo kizagabanuka.

Iki gice kizaba gikubye inshuro zirenga 10 serivisi MAGERWA yatangaga
Iki gice kizaba gikubye inshuro zirenga 10 serivisi MAGERWA yatangaga

Abakora ubucuruzi bwo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, bavuga ko icyo kigo ari inkuru nziza kuko imizigo yabo itazongera gutinda ku byambu, nk’uko Irenee Iraguha ufite sosiyete yitwa Go Fast abitangaza.

Ati “Kugeza imizigo i Kigali bishobora gufata hejuru y’ibyumweru bitatu. Bigomba guca muri za gasutamo kugira ngo bisorerwe ariko iki kigo nicyuzura ntibizongera kubaho.”

Iki gice kizakora nk'icyambu, kizubakwa kuri hegitari 30
Iki gice kizakora nk’icyambu, kizubakwa kuri hegitari 30

Sumeet avuga ko sosiyete DPW iteganya gutangiza indi sosiyete izajya ifasha abantu gutwara imizigo yabo kandi ikabafasha kuyikurikirana.

Ati “U Rwanda rufite ubushake bwo kuba indashyikirwa mu karere mu gukurura abashoramari,ibyo biri mu byadukuruye kugira ngo tuze tuhashore imari.”

DPW ifite ubwato bubarirwa muri 65 hirya no hino ku isi, igakoresha abakozi barenga ibihumbi 35. Muri Afurika ikorera muri Algeria, Djibouti, Mozambique na Senegal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese ko mu tatwereka mu mafoto uko kizaba kimeze nicyuzura ntabo mu fite paln yacyo.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 17-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka