Hari inganda zizakomeza gukora muri Guma mu Rugo
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko n’ubwo uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo guhera tariki ya 17 Nyakanga ndetse ibikorwa by’ubucuruzi bikazaba bifunze, ngo hari inganda zizakomeza gukora.

Uretse abakorera mu isoko kandi na bo bacuruza ibiribwa, n’abakora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, hamwe n’abacuruza imiti (Pharmacy) ndetse n’ibindi bicuruzwa bikenerwa mu rugo byemejwe, bazaba bemerewe gukora mu gihe cya Guma mu Rugo, abandi bose bazaba bahagaze kugira ngo hubahirizwe ingamba nshya zo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko kugira ngo imibare y’abandura idakomeza kwiyongera, abemerewe gukora basabwa gukoresha 30% by’abo basanzwe bakoresha, kandi bakazajya bafunga ibikorwa byabo guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba ku buryo saa kumi n’ebyiri bazajya baba bageze mu ngo zabo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beata Habyarimana, avuga ko hari umwihariko w’inganda zimwe na zimwe zizakomeza gukora.
Ati “Ntabwo ari inganda zose, nta n’ubwo ari inganda zose mu bikoresho by’ibanze, ahubwo ni inganda zabyemerewe na Minisiteri, kuko ikigamijwe ni ukugira ngo tugabanye urujya n’uruza ariko noneho habeho kwitwararika kugira ngo inganda zikora nk’izitunganya ibiribwa, izikora ibintu byangirika vuba, inganda nkeya mu zikora ibikoresho by’ubwubatsi, zibashe kuba zakomeza gukora”.
Ngo ntabwo izo nganda zizatonda kuri Polisi kugira ngo zisabe uruhushya rwo gukomeza gukora ahubwo bazandika basaba ubusabe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri no ku mirongo ya telefone bazamenyeshwa mu itangazo kugira ngo babashe kwakirwa, gusuzumwa no kwemezwa.
Mu gihe cya Guma mu Rugo abacuruzi barashishikarizwa gutekereza uburyo bazakoramo ubucuruzi bwabo mu gihe bazaba bagarutse, mu buryo bushoboka bwose bari hanze ahantu hafunguye, harangaye hari umuyaga ku materasi cyane cyane nka za resitora, cyangwa za café pub bakagira ahantu bicara hanze byose bikareberwa mu gikorwa cyo kugira ngo ubucuruzi bwabo buzakomeze, n’ubwo icyorezo kigihari ariko ubucuruzi na bwo bugakomeza.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|