Hari icyizere ko ibiciro bitazakomeza gutumbagira - Impuguke mu bukungu

Impuguke mu by’ubukungu isobanura ko ibiciro ku masoko bishobora kudakomeza gutumbagira bitewe n’ibyemezo bigenda bifatwa ku rwego rw’Igihugu, birimo icyo gushyiraho nkunganire ku bacuruza ibikomoka kuri peterori.

Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) cyasohoye itangazo ku Cyumweru rivuga ko ibiciro bya lisansi na mazutu bizaguma uko bisanzwe kuzagera mu mezi abiri ari imbere(mu ntango z’ukwezi kwa Gashyantare 2022).

Igiciro cya lisansi kizaguma ari amafaranga 1580Frw/litiro, icya mazutu kigume ari amafaranga 1587Frw/litiro guhera tariki 05 Ukuboza 2022 kugera hashize amezi abiri.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peterori birushaho kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, mu Gihugu imbere bitazakomeza kugirango hakumirwe izamuka ry’ibiciro by’ibindi bicuruzwa ku masoko.

Guverinoma ivuga ko ikomeje gukuraho imisoro ku bicuruzwa by’ibikomoka kuri peterori byinjizwa mu Rwanda, icyemezo cyafashwe kuva mu kwezi kwa Gicurasi k’umwaka ushize wa 2021.

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu Straton Habyarimana avuga ko itumbagira ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga riterwa n’izamuka ry’ibiciro bya peterori rishobora gukomeza kubaho, ariko mu Rwanda ingamba zafashwe ngo zishobora kurikoma mu nkokora.

Habyarimana avuga ko icyemezo cyafashwe n’inshuti za Ukraine cyo kugura peterori y’u Burusiya ku giciro kitarenga amadolari ya Amerika 60 kuri buri kagunguru, kiramutse cyubahirijwe ngo cyatuma ibiciro ku masoko mpuzamahanga bidakomeza gutumbagira.

Avuga ko ibi byatuma ibikomoka kuri peterori bihenduka kuko ubusanzwe akagunguru kabyo kagurwa amadolari ya Amerika hagati ya 75-120, ariko bikaba ngo bigoye gushyirwa mu bikorwa kuko hari ibihugu nk’u Buhinde n’u Bushinwa bisanzwe bigura peterori nyinshi y’u Burusiya bidakurikije ibyo biciro.

U Burayi, Amerika n’inshuti zabo bafashe icyemezo cyo kugura peterori y’u Burusiya ku mafaranga make, kugira ngo budakomeza kubona ubushobozi bwo kugura no gukora intwaro zo gutera Ukraine.

Ahandi Habyarimana avuga ko hari kuba hashingiwe icyizere cyo kugabanuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, hari mu nama yahuje ibihugu bicuruza Peterori ku Isi (OPEP+) kuri iki Cyumweru, ariko ikaba yararangiye nta mwanzuro bifashe wo kuzamura ingano y’iyo bicukura.

Izi ngamba zose zikaba zashoboraga gutuma Leta y’u Rwanda ireka gushyira ’nkunganire’ mu icuruzwa ry’ibikomoka kuri peterori, ariko uko byagenda kose ibiciro ku masoko yo mu Rwanda ngo ntabwo bizakomeza gutumbagira cyane.

Habyarimana agira ati "Iyo Leta (y’u Rwanda) ivuze ngo tubemereye ko igiciro kitazahinduka mu mezi abiri ari imbere, ni kwa kugira ngo abantu bari gushora imari bagire icyizere."

Ati "Ibiciro mu Rwanda ntabwo bizatumbagira kuko bizaguma ari kwa kundi bitewe na nkunganire bashyiramo iyo ku rwego mpuzamahanga byazamutse, ariko ku Isoko mpuzamahanga ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kuba ibiciro bigatumbagira cyangwa bikagabanuka".

Ibi Habyarimana yabivugaga ataramenya umwanzuro ibihugu bya OPEP+byafashe, gusa nyuma yo kudafata icyemezo byavuze ko bizongera guterana igihe icyo ari cyo cyose bitarenze ukwezi kwa Kamena 2023, mu rwego rwo gusuzuma niba byakongera ingano y’utugunguru ducukurwa.

Kuba ibi bihugu birimo n’u Burusiya, bishobora kutongeera ingano y’utugunguru ducukurwa kugira ngo umwanzuro w’inshuti za Ukraine wo kugura peterori kuri make udashyirwa mu bikorwa.

Mu cyumweru gishize Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa yatangarije Inteko ko umwanzuro bafashe wo kongera urwunguko andi mabanki yungukira BNR ku rugero rwa 6.5%, biri mu bizatuma ibiciro ku masoko bitangira kugabanuka nyuma y’ibihembwe bitatu by’umwaka wa 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka