Hari ibyo Abanyarwanda bakwigira ku banyamahanga bitabiriye Expo - Minisitiri Murekezi
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abamurika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kongera ubwiza n’ubuziranenge, abagira inama yo kurebera kuri bamwe mu banyamahanga baje kumurika ibyo bakora.

Yabitangaje ubwo yafunguraga imurikagurisha ry’u Rwanda “Expo Rwanda 20”ryatangiye ku mugararo kuri uyu wa kane tariki 24 Kanama 2017.
Yagize ati “Dushaka ko ibikorerwa mu Rwanda bimenyekana mu mahanga kubera ubwiza bwabyo kandi bikagira n’ubuziranenge. Hari ibyo abakora ibikorerwa mu Rwanda bakwigira ku baje kumurika ibikorwa byabo kugira ngo nabo bongere ubwiza bw’ibyo bakora.”

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukora cyane bakagabanya ibicuruzwa biva hanze, kuko ubukungu bw’igihugu bukigendera ku biva hanze. Yongeraho ko kwitabira imurikagurisha bitanga amahirwe yo kumenya ahari amahirwe mu bucuruzi.
Yavuze ko ari ingenzi gushyira ikoranabuhanga imbere mu bikorerwa mu Rwanda, kuko ari ryo ryihutisha iterambere.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kanimba Francois yavuze ko kuva imurikagurisha ryatangira ryafashije igihugu kuzamura ubukungu.
Mu imurikagurisha ry’uyu mwaka harizihizwa imyaka 20 rimaze ritangijwe n’urugaga rw’abikorera.
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abacuruzi bo mu Rwanda no mu mahanga bagera kuri 500 baturutse mu bihugu bitandukanye by’u Burayi n’Aziya.

Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ohereza igitekerezo
|