Hari abaturage batewe impungenge n’ikendera ry’ibiribwa

Abacuruzi b’ibiribwa baravuga ko kuzamuka kw’ibiciro bishobora kuba bifitanye isano no gukendera kwabyo, kuko batakirangura nk’uko baranguraga mu myaka yatambutse.

Urwanda rusigaye rutanga imyaka irimo ibigori n'ibishyimbo mu bihugu nka Sudani y'Epfo, Kenya, Uganda na Tanzania
Urwanda rusigaye rutanga imyaka irimo ibigori n’ibishyimbo mu bihugu nka Sudani y’Epfo, Kenya, Uganda na Tanzania

Abenshi mu batangaza ibyo ni abakorera mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali, basobanura ko kuba ibiciro by’imyaka bigenda birushaho kuzamuka nabo bibagiraho ingaruka zingana n’izigera ku babagurira.

Vestine umwe mu bacururiza ibiribwa mu isoko rya Nyabugogo, avuga ko we asanga kuzamuka kw’ibiciro biterwa n’uko imyaka yakendereye ku buryo batagicuruza nk’uko bacuruzaga.

Agira ati “Ibiciro byariyongereye n’abakiriya barabuze, kuko nk’ibishyimbo byaguraga 500Frw ubu ni 800Frw ikiro cy’ibitonore, ibirayi byaguraga 200Frw none ni 250Frw na 300Frw, urumva ko byazamutse kubera ko imyaka ntayo.”

Mugezi we ukorera mu isoko rya Nyarugenge, avuga ko byagize ingaruka ku bakiriya kuko bagenda bagabanuka kubera ibiciro bizamuka.

Ati “Amafaranga wacuruzaga mu myaka ibiri ishize ntabwo akibonekamo hano, kubera ko wicaramo hano ukarinda ugeza nimugoroba ubonye amafaranga 500Frw kandi mu myaka ishize waracuruzaga ku buryo imari yose waranguye ihita ishira.”

Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi iravuga ko kuzamuka kw'ibiciro ntaho bihuriye n'ikendera ryabyo kuko umusaruro wazamutse ku bihingwa byinshi
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iravuga ko kuzamuka kw’ibiciro ntaho bihuriye n’ikendera ryabyo kuko umusaruro wazamutse ku bihingwa byinshi

Kuzamuka kw’ibiciro ntibyagize ingaruka ku bacuruzi usa gkuko harimo n’abagura bavuga ko byatumye ingano y’ibyo bahahaga igabanuka, nk’uko bitangazwa na Nsengiyumva Celestin umwe mu baguzi.

Ati “Mbere twashoboraga kugura nk’ibiro 50 by’ibirayi ariko ubu sinarenza ibiro 30, kuko nakoreshaga ibihumbi 12.000Frw cyangwa munsi yayo ariko uyu munsi udafite 15.000Frw no kuzamura ntushobora kubibona.”

Dr. Murekezi Charles, umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ahakana ibivugwa ko kuzamuka kw’ibiciro bifite aho bihuriye n’ikendera ry’ibiribwa.

Atanga urugero rwo mu myaka itatu ishize aho ibigori byazamutse ku kigereranyo cya 33%, bivuye kuri toni 282 bigera kuri toni 374, akavuga ko n’ibindi bihingwa ari uko byagenze.

Ati “Impamvu nyamukuru ni uko twabaye isoko rigari, isoko ry’akarere, izamuka ry’ibiciro rero riterwa n’uko iryo soko riteye, kuko usanga ababikenera babaye benshi ugasanga igiciro kirazamutse.”

Muri iri soko ryo mu karere ngo u Rwanda rutangamo ibiribwa bitandukanye birimo ibigori, ibishyimbo, imboga, amatungo n’amata.

Ahumuriza Abanyarwanda kutagira impungenge z’ikendera ry’imyaka kuko MINAGRI ifite ibigega birimo ibigori n’ibishyimbo bishobora kubatunga mu gihe cy’amezi abiri. Ibyo bigega bikiyongera ku bindi bigo bikora ubucuruzi bw’imyaka na byo bifite umusaruro byahunitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona ibyo Dr MUREKEZI avuga jye bitamara impungenge. Abacuruzi n’abahaha bagaragaje ikibazo uko giteye n’ikibitera. Ariko ntangamba Dr MUREKEZI aduhaye zifatika zatugaragariza uko byazakemuka mu minsi iri imbere.

g yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka