
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatanu taliki 8 Kamena 2018, ubwo hakorwaga amahugurwa agamije kwemeza inyandiko y’itegeko rishya rigenga umutungo bwite ushingiye ku bwenge (Intellectual Property).
Nyuma yo gusanga hari imitungo bwite ishingiye kubwenge (Intellectual Property) cyangwa se ibitekerezo by’abantu baba barihimbiye ugasanga bikoreshejwe n’abandi, guverinoma y’u Rwanda irashishikariza abanyarwanda kujya bandikisha buri gitekerezo cyose.
Rumwe mu ngero zatanzwe hakaba harimo, nk’abantu bafite amafaranga usanga biba umutungo w’abanyeshuri biga mu mashuri makuru y’ubumenyingiro n’imyuga azwi nka IPRC bakawubyaza umusaruro nyamara abanyeshuri bawuvumbuye ntibibazanire inyungu.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka yatangaje ko hamwe n’inzego zitandukanye bagiye gukora ubukangurambaga butandukanye kugira ngo abanyarwanda basobanukirwe.
Yagize ati “Iyo habaye ikibazo ku isoko, umuntu atarandikishije umutungo we nibyo bizana ingorane, niyo mpamvu MINICOM ifatanije na RDB, minisiteri y’ubutabera n’izindi nzego tuzakorera hamwe dushishikarize abanyarwanda kwitabira kwiyandikisha.”

Uretse kuba ibitekerezo cyangwa ibihangano by’abantu bizarindwa n’itegeko ry’U Rwanda, hateganijwe no kuryifashisha mu buryo bubarengera mu bindi bihugu nkuko Minisitiri Munyeshyaka akomeza abivuga.
Ati “Itegeko dufite ubu ngubu riteganya ko, umuntu kugira ngo akoreshe igihangano cyawe yaba televiziyo cyangwa radiyo yo hanze ikoresheje icyo kintu nta burenganzira, uwo muntu yarega amategeko akamurengera.”
Gregoire Hategekimana umwe mu bari bitabiriye ibi biganiro akaba n’umuhanzi yatangaje ko bajyaga babangamirwa n’uburyo itegeko rishyirwa mu bikorwa ariko kuba rigiye kuvugururwa bizahindura byinshi.
Ati “Hari ukuntu hari ibyaburagamo cyane cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga, biriya byo kwakira amafaranga y’ibihangano, ikindi twabonaga cyagombaga guhinduka cyari uko abahanzi batari bazwi, ariko itegeko rishya rikaba ribiteganya.”
Iri tegeko ry’umutungo kamere ushingiye ku bwenge rikaba rizuahirizwa mu bice byose by’ubuzima bw’ubucuruzi, haba mu buzima, ubucuruzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, n’ibindi.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwatubwira Indira umuntu acamo kugirango gandikishe igihangano cye nihehe bandikishiriza