Hari Abanyarwanda bahombeye ibicuruzwa byabo ku byambu kuko babuze ubwishyu

Urugaga nyarwanda rw’Abikorera(PSF) ruvuga ko hari ibicuruzwa by’Abanyarwanda byaheze ku cyambu cya Dar-es-Salam muri Tanzania, bitewe n’uko ba nyirabyo baciwe amafaranga y’ibihano by’ubukererwe aruta agaciro k’ibyo bicuruzwa.

Kugeza ubu ku cyambu cya Dar-es-Salam muri Tanzania hari kontineri zigera ku 2500 zuzuye ibicuruzwa by’Abanyarwanda, mu gihe i Mombasa muri Kenya na ho hari izigera kuri 67.

PSF ivuga ko kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka ubwo Abashinwa bajyaga mu kato ko kwirinda Covid-19, ibicuruzwa boherezaga byo bitigeze bireka kuza, ariko ngo nta mpapuro zibiherekeza bashoboye guha ba nyirabyo.

Ibyo bicuruzwa ngo byageze ku cyambu cya Dar-es-Salam Abanyarwanda babitumije badashobora kubyishyurira ikiguzi cy’aho byambukirizwa, kubera ko gahunda ya "Guma mu Rugo" yatumaga badakora ngo babone ubwishyu.

Urugaga rw’Abikorera ruvuga ko Abashinwa bavuye mu rugo bohereza impapuro ziherekeza ibicuruzwa biri ku cyambu batinze, imisoro y’aho byambukirizwa imaze kuba myinshi.

Indi mbogambizi yabayeho nk’uko PSF ikomeza ibisobanura, ni uko hari igihe Tanzania na yo yabujije imidoka kugenda kubera Covid-19, bigatuma zitabasha kuzana ayo makontineri y’ibicuruzwa mu Rwanda.

Hari n’igihe abashoferi bo muri Tanzania bigaragambije bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19 zari zafashwe n’u Rwanda, na byo ngo byahagaritse imodoka zizana ibicuruzwa mu Rwanda kuko ba nyirabyo batari kubona uko babyambutsa ku mupaka wa Rusumo.

Izi mpamvu zose zatumye ibicuruzwa bizanwa mu Rwanda bitinda ku cyambu cya Dar-es-Salam, ku buryo amafaranga yo gukodesha umwanya bibitswemo hari aho yatangiye kuba menshi kurusha ikiranguzo cyabyo.

Perezida wa PSF, Robert Bafakulera yagize ati "Hari ibigo byagize ikibazo cyo gutinda cyane kw’izo kontineri zabyo ku buryo zamaze nk’amezi atatu aho ku cyambu, ba nyirabyo bajya kubara amafaranga bacibwa ugasanga arenze ikiranguzo(cy’ibyo bicuruzwa)".

"Bamwe bahitamo kubyihorera, ariko baba babanje kwandika inyandiko nyinshi zisaba gukurirwaho ibihano, ubwo rero hari igihe(abo ku cyambu) babyanga umucuruzi akabihomberamo byose".

"Ibintu bitinda kubera ko umucuruzi yabuze amafaranga yo kwishyura uwabimuhaye cyane ko abantu bari bari mu rugo kubera Covid-19, babuze amafaranga yo kwishyurira ibyo batumije, umuntu yatinda kwishyura, uwamwoherereje ibicuruzwa na we agatinda kumuha impapuro zo kubikurayo".

Bafakulera avuga ko PSF yitabaje Leta y’u Rwanda, na yo(Leta) yandikira ubuyobozi bw’icyambu cya Dar-es-Salam isaba ko bafasha abacuruzi bakabakuriraho ibihano by’ubukererwe, ariko ngo ntabwo icyo cyambu kibikozwa.

Ati "Hari abo ubuyobozi bw’icyo cyambu bugerageza gufasha, hari n’abo bidashoboka kubera impamvu zitandukanye. Abacuruzi bamwe bareba amafaranga baciwe, babona ari menshi kurusha agaciro k’ibyo bintu bakabyihorera bikazatezwa cyamunara."

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imisoro n’Amahoro(RRA), ni cyo cyari cyarandikiye ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro bya Tanzania na Kenya, gisaba ko abacuruzi b’u Rwanda bakurirwaho ibihano nk’uko bigenwa n’amabwiriza y’ubufatanye mu bucuruzi mu muryango EAC.

RRA ivuga ko amafaranga y’ibihano by’ubukererwe atari ngombwa kuko abacuruzi bahuye n’ibibazo by’icyorezo Covid-19 cyibasiye Isi, ariko inzego zandikiwe zose kugeza ubu ngo ntacyo zigeze zibikoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka