Supt. Emmanuel Karasi, ukuriye iryo shami atangaza ko muri izo miliyari enye harimo n’imisoro yagarujwe bashaka kuyinyereza kubera ibicuruzwa bwahawe agaciro gato hakoreshejwe impapuro zikorerwaho imenyekanisha ry’ibicuruzwa.
Mu mwaka ushize hafashwe ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1.2 mu gihe kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka hamaze gufatwa ibicuruzwa by’agaciro ka miliyoni 166.
Supt. Karasi ati: “magendu yahinduye isura isigaye mu mpapuro. Mbere, twafataga imodoka zitwaye ibicuruzwa bya magendu ariko muri iki gihe bigenda bicika kuko ababikoraga basigaye baha agaciro gato ibicuruzwa kugira ngo bishyure make.”
Polisi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu mwaka ushize agamije gukumira inyereza ry’imisoro n’amahoro n’ibyaha bifitanye isano na byo.
Ngo hafashwe ingamba zo gukoma mu nkokora abakora magendu hakorwa igenzura amasaha 24 kuri 24 cyane cyane ku mipaka, hanagenzurwa ku buryo butunguranye imodoka zinyura mu mihanda mikuru kugira ngo harebwe niba ibicuruzwa zitwaye bitahawe agaciro gato.
Imodoka ifashwe itwaye ibicuruzwa bya magendu icibwa igihumbi kimwe cy’amadolari (ibihumbi hafi 640 by’amafaranga y’u Rwanda).
Abaturage bakangurirwa guhanahana amakuru n’inzego zibishinzwe bakoresheje umurongo wa terefone utishyurwa wa 3005 kuko uwatanze amakuru atuma ukora magendu afatwa ahabwa ishimwe rya 10 % by’agaciro k’ibyo bicuruzwa byafashwe.
Inzoga zikaze, amadivayi, amata y’ifu n’imyenda y’abagore ni byo bikunda kwinjizwa magendu mu gihugu; nk’uko Amandine Musonera Tuyisangare, umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amahoro n’imisoro abitangaza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|