Byavugiwe mu kiganiro ubuyobozi bwa Home Rwanda bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2016.

Ikiganiro cyari kigamije kuvuga ku myiteguro y’ imurikagurisha ry’uyu mwaka, rizabera i Kigali ku ncuro ya mbere kuva ku ya 29 Ugushyingo kugeza ku ya 4 Ukuboza 2016.
Abazitabira iri murikagurisha ngo bazaboneraho kumenya no gukoresha urubuga nkoranyambaga rubarangira aho ibikoresho n’izindi serivisi zijyanye n’ubwubatsi biri, nk’uko Pascal Mugabe Muparasi, ushinzwe ibikorwa muri Home Rwanda abivuga.
Yagize ati “Akenshi usanga abantu batamenya aho bashakira ibyo bakeneye iyo bagiye kubaka bigatuma bajya hanze y’igihugu bitari ngombwa.
Muri iri murikagurisha bazahabonera uburyo bw’ikoranabuhanga buzabarangira buri kintu bakeneye n’uburyo kibageraho batavunitse”.
Avuga ko uru rubuga ruzahuza abacuruza ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi, abahanga mu kubaka, amabanki, ibigo by’ubwishingizi n’inzego za Leta zitandukanye zishinzwe imyubakire.
Ikindi iri murikagurisha rigamije ngo ni ugufasha abikorera bato cyane cyane abafite ibikoresho bya ‘Made in Rwanda’ ngo babimenyekanishe, nk’uko Phillip Mulari, umuyobozi wa Home Rwanda abivuga.
Ati “Mu byo dushyize imbere cyane ni uguteza imbere Made in Rwanda. Abikorera bato n’abaciriritse bafite ibikoresho bitandukanye byo mu Rwanda bazahabwa urubuga rwo kwerekana ibyo bakora kuko hari ibintu byinshi abantu bataba bazi, bitewe n’uko ba nyirabyo batabasha kubyamamaza”.
Ibi ngo bizatuma abumvaga ko ibyo bakeneye byose bijyanye no kubaka babitumiza hanze, bahindura imyumvire, bakajya bahera ku bibari hafi, bityo banazigame amafaranga yatikiriraga mu matike kubera kutamenya.

Muri iri murikagurisha ngo Umujyi wa Kigali uzaboneraho gusobanurira abantu igishushanyo mbonera cyawo, bityo abashaka kubaka bajye bagura ibibanza bazi neza icyo byagenewe, mu rwego rwo kurwanya akajagari mu myubakire kanabateza igihombo.
Abatanga ibyangombwa byo kubaka nabo ngo bazaba bahari, kugira ngo berekane inzira umuntu anyuramo kugira ngo abibone bitamugoye, bityo yirinde kubaka yihishahisha nyuma akazanasenyerwa.
Ohereza igitekerezo
|