Hagiye gukorwa ubushakashatsi ku makopanyi 100 aciriritse agaragaza iterambere

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangira igikorwa cyo kubarura ibigo by’ubucuruzi biciriritse 100 bya mbere. Iki gikorwa cyateguwe n’ikigo gifite ubunararibonye mu ibaruramari cyitwa KPMG, cyanatangije ubushakashatsi nk’ubu mu bindi bihugu bigize aka karere.

Ubu bushakashatsi buzafasha ibigo bizashyirwa ku myanya ibanza mu kwimenyekanisha nk’ibigo bifite ahazaza heza, nk’uko umuyobozi wa KPMG yabitangaje ubwo ubu bushakashatsi bwatangizwaga ku mugaragaro, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 07/06/2012.

Josphat Mwaura uhagarariye KPMG mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yavuze ko ubu bushakashatsi buzagaragaza kompanyi ziciriritse nshya zaciye ku zisanzwe zikora, kandi hakanagaragazwa urutonde rw’abayobozi bazo nabo bitwaye neza.

Urwo rutonde ruzakorwa mu bice byose by’ubucuruzi, nko mu bucuruzi, ubukerarugendo cyangwa mu ikoranabuhanga. Gusa amabanki, ibigo by’ubwishimngizi n’ibikora ibaruramari cyangwa ibikora ibijyanye n’amategeko mu bucuruzi ntibyemewe.

Ubu bushakashatsi buzakorwa ku bushake ni n’uburyo bwo kureba uruhare rw’ibigo by’imari biciriritse mu gufasha guteza imbere igihugu; nk’uko Mwaura yakomeje abisobanura.

Ubwo bushakashatsi kandi buri mu murongo wa politiki y’igihugu, mu kureba uburyo ibyo bigo bikora kugira ngo hashyirweho umurongo wo kubiteza imbere; nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yabisobanuye ndetse anabemerera ko Minisiteri ayoboye ariyo izaba umuterankunga wa mbere muri icyo gikorwa.

Ibigo byifuza kugira uuhare muri iryo barura ni ibifite ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 50 kugeza kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, birasabwa kubanza kwiyandikisha, mbere y’uko ubushakashatsi butangira tariki 18/06/2012.

Gutangaza ku mugaragaro ibizaba byavuye muri ubu bushakashatsi buzamara amezi atatu, ni tariki 30/11/2012.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka