Hafunguwe inzu y’ubucuruzi yo gufasha abanyabukorikori

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi , François Kanimba, uyu munsi tariki 03/02/2012, yafunguye ku mugaragaro inyubako yagenewe gucururizwamo ibihangano by’abanyabukorikori b’Abanyarwanda biturutse hirya no hino mu gihugu yitwa IKAZE SHOW ROOM.

Minisitiri Kanimba ari nawe wagize igitekerezo cyo gushyiraho iyi nyubako ubwo yasozaga imurikagurisha ry’ibikorwa by’indashyikirwa by’abanyabukorikori b’Abanyarwanda kuri stade i Remera yatangajwe cyane nibyo yabonye muri iyi nyubako. Yagize ati “ntabwo natekerezaga mu mutwe ibyo mbonye hano ubwanjye birandenze.”

Minisitiri Kanimba yashimiye abanyabukorikori ku bw’uruhare runini bafitiye iterambere ry’u Rwanda. Yagize ati “umurimo mukora ufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, ni umwe mu mirimo itanga akazi kuri benshi ndetse ukaninjiza amadovize mu gihugu niyo mpamvu umurimo wanyu tuwuha agaciro cyane”.

Yijeje abanyabukorikori kubafasha kubona inguzanyo mu mabanki atandukanye y’u Rwanda zo guteza imbere ibyo bakora ndetse n’ubuvugizi.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyabukorikori b’indashyikirwa 92 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda batoranyijwe mu bandi nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na minisiteri y’inganda n’ubucuruzi. Hari kandi ubuyobozi ndetse na bamwe mu bakozi ba sosiyete ishinzwe gushaka amasoko yitwa Ikaze Agency ndetse n’abafatanya bikorwa bayo baturutse Bwongereza ba sosiete yitwa Rex Clement.

Bimwe mu bimurikwa muri IKAZE SHOW ROOM
Bimwe mu bimurikwa muri IKAZE SHOW ROOM

Umuyobozi mukuru wa societe Ikaze Agency ari na yo izashaka amasoko ikanafasha mu bikorwa byo gucuruza ibi bihangano, Mukasahara Ruth , yagaragaje uruhare rw’abanyabukorikori mu iterambere aho yagarutse ku mbaraga n’ubumenyi bwinshi bakoresha kugira ngo bagere ku byo biyemeje.

Mukasahara yasabye Abanyarwanda gukura amaboko mu mifuka bagakora.
Yashimiye Perezida Paul Kagame udahwema gukangurira Abanyarwanda gukora ndetse n’uruhare agira mu gushakira amasoko ibikorerwa mu Rwanda.

Yasabye ubufasha bwa minisiteri ibifite mu nshingano ndetse n’abandi bayobozi ko bajya bageza abasuye u Rwanda bose kuri iyi nyubako mu rwego rwo kumenyekanisha ibi bihangano.

Uhagarariye REX Clement Company yo mu Bwongereza yijeje abanyabukorikori b’u Rwanda kubashakira isoko ry’ibihangano byabo ryagutse hakoreshejwe ikoranabuhanga . Yongeyeho ko bazafasha Abanyarwanda guha agaciro ibyo bakora ndetse bigashobora gukundwa n’abanyamahanga.

Abambere batangiye kuza kureba ibihamurikirwa
Abambere batangiye kuza kureba ibihamurikirwa

Yagize ati“ tugiye gushyiraho urubuga rwa internet aho tuzajya tugaragaza ibihangano mukora bityo n’umuntu uri mu kindi gihugu akabasha kwigurira icyo ashimye akoresheje VISA Card”.

Hakizimana Etienne uzwi cyane mu gukora inkweto n’imikandara bigezweho waje ahagarariye abanyabukorikori b’akarere ka Gatsibo yadutangaraje ko afite intumbero yo kuzagera ku ruganda ndetse n’impu akoresha akajya azitunganyiriza. Etienne kandi yadutangaraje ko ubu amaze kwigisha urubyiruko rugera kuri 50 uyu mwuga ndetse abarangije akaba yarabahaye akazi.

Iyi nyubako yiswe IKAZE SHOW ROOM iherereye mu mujyi wa Kigali iruhande rwa St. Michelle ahahoze hakorera COGEAR. Guhera uyu munsi yatangiye imirimo yayo yo kumurika no gucuruza ibihangano by’Abanyarwanda.

Turatsinze Bright

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mberenambere mbanjekubashimira bayobozibacu komudutekerereza kd mukadushyirira mubikorwa ibyo kuduteza imbere iwacundetse nomumahanga IMANA ibahe imigisha ariko muzadufashe gushyiraho iduka muri burintara byadufashacyane murakoze

ndikumana eliezel yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

In the newspaper already...The Man About Town.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 4-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka