Nyuma y’iminsi hagaragariye ubushimusi bw’amafi atarakura, imitego 270 yafatiwe mu kiyaga cya Rumira naho 180 ifatirwa mu kiyaga cya Gashanga byombi byo mu karere ka Bugesera.
Iyo mitego yatahuwe nyuma y’umukwabu wakozwe n’abakozi ba PAIGELAC mu masaha ya nijoro bamaze kubona ko ubushimusi bw’amafi atarakura bukabije muri ako karere; nk’uko bitangazwa na Ndorimana Jean Claude, umukozi wa PAIGELAC.
Agira ati “turatunga agatoki abakorera mu makoperative y’abarobyi mu karere ka Bugesera kuba aribo bitwikira ijoro bagakoresha imitego itemewe mu kuroba, kandi abo barobyi barahuguwe”.

Ntamukunzi Gervais, Perezida w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Bugesera, avuga bagiye guhagurukira icyo kibazo cy’abarobyi bangiza ariko abanza anemera ko abanyamuryango aribo bagaragara muri ibyo bikorwa.
Ati “abarobyi ubwabo nibo biyangiriza, mu gihe bakagombye kuroba amafi akuze ahubwo bakaroba akiri matoya niyo mpamvu tuzahana bikomeye umuntu wese tuzafata akoresha umutego utemewe ndetse tukanamushyikiriza ubuyobozi nabwo bukabimuhanira”.
Mu nama ubuyobozi bwa PAIGELAC bwagiranye n’abayobozi b’amakoperative y’abarobyi ndetse n’abacuruzi b’amafi mu karere ka Bugesera, bwihanangirije abo barobyi kwirinda gukorera mu kajagari kandi bagaca ukubiri n’ikoreshwa ry’imitego itemewe.
Iyo mitego ishobora kuzatuma amafi y’ubwoko bwa Tilapia acika muri ibyo biyaga, bikaba byateza igihombo umushinga ubwawo, ariko na none bigatuma umwuga w’uburobyi udateza imbere ubukungu.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|