Guverinoma yafashe ingamba zo gushyigikira ubucuruzi no kugabanya igabanuka ry’amafaranga
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), iratangaza ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi gikomeje kugira ingaruka ku bayituye, amezi ari imbere azaba ingorabahizi, bikaba bisaba imbaraga z’abikorera na Leta mu rwego rwo guhangana n’izo mpinduka z’ahazaza.

Ni muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo gushyigikira ubucuruzi no kugabanya igabanuka ry’amafaranga, bigira ingaruka mu kwishyura inguzanyo no kubungabunga abakozi.
Kugira ngo ibyo bigerweho, MINICOM ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zihuse kandi z’igihe gito, ndetse n’izo hagati kugeza mu gihe kirekire, z’imibereho myiza y’abaturage, igamije guhashya ingaruka z’icyo cyorezo.
Mu ngamba z’igihe gito, MINICOM ivuga ko hagiye koroshywa uburyo bwo kuvugurura inguzanyo no kwishyura muri banki z’ubucuruzi, nk’uko byari byatanzweho umurongo na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, hagomba gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro ku bigo bito n’ibiciriritse mu gihe cyagenwe, kugira ngo ubucuruzi burusheho gutera imbere.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko hazongerwa igihe ntarengwa cyo kwishyura umusoro ku nyungu rusange (CIT), no koroshya kugira ngo ubucuruzi bwiyongere.
Aha hazongerwa ibyumweru bibiri ku bucuruzi bunini, n’ukwezi kumwe ku bigo bito n’ibiciriritse (SMEs), ku bihe byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro.
Mu ngamba zo hagati kugeza ku gihe kirekire, MINICOM ivuga ko hazashyirwaho ikigega gitera inkunga by’igihe kirekire. Ibyinshi kuri iki kigega bikazatangazwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2020.
Guverinoma y’u Rwanda ishimira imbaraga n’uruhare rw’abikorera mu kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus, aho abaturage bagezwaho ibicuruzwa na serivisi za ngombwa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ikomeje gukorana bya hafi n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), kugira ngo urwego rw’ubucuruzi n’inganda rurusheho gukemura ibibazo.


Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|