Guverineri Gatabazi yiyemeje kwishakira uwadindije isoko rya Cyanika

Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko baterwa igihombo no kuba isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Cross Border Market) rya Cyanika rimaze umwaka n’igice ryuzuye ariko rikaba ridafungurwa ngo bakore.

Isoko rya Cyanika ryuzuye ritwaye agera kuri miliyari n'igice z'amafaranga y'u Rwanda
Isoko rya Cyanika ryuzuye ritwaye agera kuri miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda

Ni isoko bavuga ko ryubatswe ku busabe bwabo aho birindaga ibihombo baterwaga no kujya gushakira ibicuruzwa n’ibiribwa mu gihugu cya Uganda aho babiguraga bibahenze bakagorwa n’ingendo.

Iryo soko ryuzuye mu mpera z’umwaka wa 2017, ariko abaturage bategereza ko rifungurwa baraheba nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today.

Dukuzumuremyi Théogène agira ati“Iri soko ryubatswe ari twe tubyisabiye, ariko ubu twaheze mu rujijo kuko rigiye kumara imyaka ibiri ryuzuye, ariko dutegereza ko rifungurwa ngo dukore turaheba”.

Isoko ry'ubucuruzi bwambukiranya imipaka rya cyanika ryuzuye muri 2017
Isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka rya cyanika ryuzuye muri 2017

Akomeza agira ati “ibyo twari twiteze kuri iri soko twahombye ni byinshi, ibyo twakagombye kugurira hano mu isoko, tugorwa no kwambuka umupaka tukajya kubishaka mu gihugu cy’abaturanyi binaduhenze, biratubabaza iyo turebye izi nyubako zirimo ubusa twe tubura aho duhahira.”

Mugenzi we witwa Hakorimana Jean Bosco, we yagize ati “Twari twishimye tuzi ko tugiye kubona aho duhahira, none tumaze umwaka n’igice tureba amazu arimo ubusa, biratubabaza, kuki badafungura isoko ngo twicururize tureke guhora twambuka imipaka?”

Isoko ry'ubucuruzi bwambukiranya imipaka rya Cyanika rimaze umwaka n'igice ryuzuye
Isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka rya Cyanika rimaze umwaka n’igice ryuzuye

Abakora umurimo w’ubucuruzi buciriritse na bo bavuga ko ari igihombo kuri bo no ku gihugu kuba isoko ryaruzuye ariko ntirikore, gusa ngo ikibababaza ni uko abafite za butike hafi y’iryo soko bari bahagaritswe, babafungisha butike bababwira ko bafata ibyumba muri iryo soko, ubu bakaba bari mu gihombo.

Kuba iryo soko rimaze umwaka n’igice ridakora ni ikibazo cyahagurukije Guverineri Gatabazi JMV tariki ya 16 Gashyantare 2019, aho yarisuye akorana inama n’abafatanyabikorwa mu bucuruzi ndetse n’abashinzwe ibikorwa bitandukanye muri iryo soko, inama isoza atanze iminsi 15, kuba iryo soko ryamaze gufungurwa bitakorwa abagize uruhare mu idindira bakabiryozwa.

Guverineri Gatabazi yasabye abashinzwe imyubakire yaryo ko rigomba kuba ryafunguwe mu minsi 15 iri imbere
Guverineri Gatabazi yasabye abashinzwe imyubakire yaryo ko rigomba kuba ryafunguwe mu minsi 15 iri imbere

Mu bibazo abashinzwe inyubako muri iryo soko bagejeje kuri Guverineri Gatabazi byadindije imikorere y’iryo soko harimo icy’amazi. Ubuyobozi bwa WASAC bwagaragaje ko bwatanze isoko kuri rwiyemezamirimo ugeza amazi muri iryo soko, ariko nyuma ntiyubahiriza amasezerano ndetse ntiyanaboneka ngo asobanure icyabimuteye.

Ni ibintu Guverineri Gatabazi atumvikanyeho neza n’abo avuga ko bidakwiye kuba ikibazo cyadindiza imikorere y’isoko asaba ko bamushaka.

Ati“Rwiyemezamirimo se abura ate? umuntu uri mu Rwanda yaburiye he? None se niba akarere karamubuze, ubuyobozi bwa WASAC bukamubura na Guverineri mwarabimbwiye ndamubura? Bishoboka bite se, kuki se mutatanze amatangazo ku maradiyo amushakisha? Mumpe nimero ze ndamubashakira kandi ndarara mubonye”.

Cyanika Cross Border market ni isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ryuzuye ritwaye agera kuri miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amafaranga ya Leta akwiye gushyirirwa ho ingamba zikaze, kuko asa natagira abayakurikirana bubaka ibintu bitagira ingano aliko ibyinshi bisaza bidakoze, cyangwa bituzuye wibaza abiga iyo mishinga iyo bagiye ukahabura, ingomero amahoteri inganda biogaz ni byinshi bitabarika kandi byatwaye, amamiliyari bamwe bakuye mo ayabo nibongere no ku bireba ikintu kiruzuye, kimaze imyaka ubu ubwo guverineri ubwe yihagurukiye urebe ko ataraye, a mubonye uwo munsi ubwo se abandi babahe! bakora iki!!!kandi sibo barota, ukwezi gushize, ngo bahemberwe, ibyo batakoze, ibya Leta ngo nibya Leta! oya ibya Leta nibyabaturage utabakorera ajye yirukanwa, ntacyo aba amaze

gakuba yanditse ku itariki ya: 20-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka