Gutora Indashyikirwa mu rugaga rw’abikorera bizatangirira mu majyaruguru

Itsinda ry’Indashyikirwa mu bacuruzi bagize Urugaga rw’Abikorera (PSF), rigamije gufasha ibiganiro hagati y’inzego za Leta n’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, rizafungurirwa ku mugaragaro mu karere ka Burera, mu ntara y’Amajyaruguru tariki 30/05/2013.

Izo ndashyikirwa mu bacuruzi zizajya zikurikirana zikanateza imbere ubucuruzi mu turere, zizajya zitoranwa hakurikije uburyo zitabira gahunda za Leta zigamije guteza imbere ubukungu.

Izo ndashyikirwa kandi zigomba kuba zirangwa n’ubunyangamugayo, nk’uko bitangazwa na Jean Damascene Munyankusi, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28/05/2013.

Yagize ati: “Hazaba gufungura umuryango abantu batange ibitekerezo ari benshi”.

Ubusanzwe komite iyobora intara y’amajyaruguru igizwe n’abantu batatu na komite ku karere igizwe n’abantu batatu ariko ubu n’umuntu w’umuhinzi w’inyangamugayo ashobora kujya atumirwa mu nama agatanga igitekerezo; nk’uko Munyankusi yabisobanuye.

Akarere ka Burera kazafungurwamo bwa mbere iri tsinda, kemeza ko kiteguye kuzashyira mu bikorwa inshingano bazaba bahawe no kubera urugero utundi turere n’ibindi bihugu, nk’uko byemejwe na Evaritse Nizeyimana, uhagarariye PSF muri Burera.

Zimwe mu nshingano iri tsinda rizaba rishinzwe harimo gukorera ubuvugizi bunoze kandi ku gihe, guteza imbere ubushobozi no kongera ubumenyi, guhanga imirimo no guharanira umuco wo kwigira.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutangiza aya matsinda mu turere twose tugize iyi ntara, gahunda izakomereza no mu tundi turere twose tw’u Rwanda.

Bimwe mu bizajyana n’ubudashyikirwa ku mucuruzi wese wubahiriza kandi akagendera kuri gahunda zo guteza imbere ubucuruzi, harimo kumuha ikimenyetso kigaragariza buri wese ko ari inyangamugayo no kumugezaho amakuru y’ubucuruzi mbere y’abandi.

Urugaga rw’abikorera rusaba abacuruzi bose ko bakwihutira kuzuza ibisabwa kugira ngo umuntu abe indashikirwa, noneho bakabona gusaba kujya mu ndashyikirwa.

Amatsinda y’indashyikirwa z’abikorera yatekerejweho hagendewe ku cyerekezo 2020 giteganya ko u Rwanda ruzaba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bikorera.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi gahunda izafasha abacuruzi gutera imbere kuko bazaba bakorana na bagenzi babo baziranye kandi bazi neza n’uko akazi kabo katera imbere,bizatumahabaho ubwitabire bw’abacuruzi benshi.

kagoyire yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka