Gutindana sima no kwibirwa ku nyubako bigiye kuba amateka

Uruganda rwa CIMERWA rwashyizeho uburyo bushya bwo gufasha abafite ibikorwa by’ubwubatsi, bubafasha kubagezaho sima ako kanya bifashishije amakamyo yabugenewe.

Iyi ni imwe mu makamyo azajya akoreshwa mu kugemura sima ahari kubakwa nta zindi nzira inyuzemo.
Iyi ni imwe mu makamyo azajya akoreshwa mu kugemura sima ahari kubakwa nta zindi nzira inyuzemo.

Ibi bizakuraho imirongo y’abantu batondaga bagura sima nyinshi mu mifuka, ugasanga bidindije imikorere, bifashe umwanya munini kubera gupakira no gupakurura, hakaba hanavamo ubujura bw’imwe mu mifuka.

Ariko kuri ubu umuntu azajya agura ibiro yifuza, bishyirwe mu ikamyo yabugenewe bihite byoherezwa ahubakwa. Ubu buryo bukaba bwahise butangira gukoreshwa ahari kubakwa Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Bheki Mthembu, umuyobozi wa Cimerwa, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bugeze ku rwego ku buryo, hakenewe uburyo bugezweho kandi bwihutisha imikorere, nk’uko yabitangaje ubwo ubu buryo bwatangizwaga ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 11 Kanama 2017.

Bheki Mthembu (ubanza ibumoso) umuyobozi wa Cimerwa hamwe n'abandi bayobozi bakuru b'uru ruganda.
Bheki Mthembu (ubanza ibumoso) umuyobozi wa Cimerwa hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’uru ruganda.

Yagize ati “Iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rigeze ku rwego aho gucunga ibiro 50 bya sima bigoranye. Ubu ni uburyo bwizewe buzafasha guhangana n’ibibazo nk’ibyo.”

Mthembu yavuze ko nubwo abakiriya ba Cimerwa bishimira ubwiza bwa cima y’uru ruganda, ariko bahoraga bifuza ko igihe ibagereraho cyagabanuka.

Umwe mu bitabiriye iki gikorwa, ukora mu kigo gishinzwe gupima ubutaka no kugirai nama abafite imishinga y’ubwubatsi, yavuze ko aho bakorera hose nta kibazo cy’bantu banenga sima ya Cimerwa bahura nacyo.

Ati “Turakangurira abantu gukoresha sima Nyarwanda. Iraramba kandi ibipimo bitwereka ko nta yindi iyihiga ku isoko.”

Muri 2015, Cimerwa yari yihaye gahunda yo kongera ubwinsi bwa sima ikora, ikava kuri toni ibihumbi 100 ikagera kuri toni ibihumni 600 ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka