Byatangajwe kuri uyu wa 26 Nyakanga 2018, ubwo hatangizwaga imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka (Expo 2018), aho abinjira bakoresha amakarita asanzwe akoreshwa mu ngendo mu mujyi wa Kigali, ibyuma byabugenewe bigakuraho amafaranga 500Frw bikaba byasimbuye amatike.
Mu gukoresha ubwo buryo, umuntu azana ikarita ye iriho amafaranga agakoza ku cyuma nk’ikimenyerewe muri bus kigakuraho amafaranga, hanyuma agafata ya karita akayikoza ku kindi cyuma kimukingurira aho anyura agahita yinjira.
Abitabiriye Expo kuri uyu munsi wa mbere bavuga ko ubwo buryo bushya ari bwiza kuko butuma kwinjira byihuta kuko nta byo gusuzuma amatike bikiriho.
Uwase Alice ati “Ubu buryo bushya ndabona ari bwo bwiza kuko nta murongo wo gutegereza abareba udutike banaduca. Urinjira ugakozaho ikarita yawe waje washyizeho amafaranga ugahita wikomereza. Ibi birihuta ndumva byakomeza”.
Undi ati “Iby’udutike byari bibi kuko byadutinzaga, ikindi washoboraga kukagura ukaba wagata cyangwa bakakakwiba utarinjira bikagusaba kugura akandi. Amakarita ni yo meza kuko yaciye n’akavuyo ndetse atuma nta n’umwanda wongera kugaragara waterwaga n’amatike yaciwe”.
Umunyana Sharon ushinzwe ubucuruzi muri sosiyete ya AC Group, icuruza iryo koranabuhanga ryo kwishyura hifashishijwe amakarita, avuga ko kugeza ubu nta mbogamizi ziragaragara.
Ati “Kugeza ubu nta mbogamizi tubona, ibyuma birimo gukora nk’uko twabiteganyije kandi biragenda neza ndetse n’abantu babyishimiye, cyane ko twashyizeho n’abakozi benshi bo kubafasha”.
Avuga kandi ko kongera amafaranga ku makarita bikomeza gukorerwa ku tumashini twabugenewe, gusa ngo harimo kwigwa uko byajya binakorerwa kuri terefone.
Ntagengerwa Theoneste, ushinzwe igenzura muri PSF, yemeza ko ubu ari bwo icyo kigo kizunguka cyane kuko nta faranga rizaca ku ruhande.
Ati “Turumva ubu ari bwo PSF izinjiza amafranga menshi kuko ntaho ahurira n’intoki z’abantu. Ikindi kandi amatike uko yaba akoze kose aba ashobora kwiganwa bityo hakagira amafaranga aca ku ruhande, ariko iri koranabuhanga rije kubikemura kuko rifite umutekano usesuye”.
PSF ivuga ko Expo 2018 yitabiriwe n’abamurika ibikorwa byabo bagera kuri 500, ibihugu by’amahanga byayitabiriye ni 23 birimo 8 bije bwa mbere.
Ibihugu biyitabiriye bwa mbere ni u Buyapani, Nepal, Gambia, Congo Brazza, Angola, Senegal, Côte d’Ivoire na Burukifaso.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abafite imodoka parking niko izajya yishyurwa hakoreshejwe ikarita?