Gukora ubucuruzi budakumirana mu Banyafurika ni ibyo kwishimirwa - Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko gusinya amasezerano akuraho amananiza mu bucuruzi muri Afurika bikwiye kujyana n’ivugururwa ry’ayagenderwagaho mu bihugu.

Minisitiri Mushikiwabo atangiza iyi nama ya AfCTA
Minisitiri Mushikiwabo atangiza iyi nama ya AfCTA

Minisitiri Mushikiwabo abitangaza yishimira intambwe ya mbere yatewe yo kwemeza ko ibihugu byo muri Afurika bigiye kujya bihahirana nta mbogamizi mu bucuruzi zikiriho, ibintu yemeza ko bikwiye kwishimirwa.

Yagize ati “Gusinya amasezerano ya AfCTA ni ikintu cyo kwizihiza kuko gifite inyungu mu bucuruzi ku Banyafurika. Gikwiye kwizihizwa ku mugabane wose.”

Yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika y’ibihugu yo gushyira umukono kuri ayo masezerano y’ubucuruzi yiswe “AfCTA”, yitabiriwe n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Iyi nama y’iminsi ibiri ihuje abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga muri Afurika ari nabo bashinzwe gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho. Izakurikirwa n’iy’abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Iyo nama idasanzwe izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 26, ni nayo izahita itangiza iyo gahunda y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka nta mbogamizi zo kwakwa imisoro n’amahoro.

Mushikiwabo yemeza ko umugabane wa Afurika ukwiye gushyiraho imigambi ihamye mu bucuruzi kugira ngo amahirwe atanzwe n’ayo masezerano atazabapfira ubusa.

Ati “Dukwiye kubona ko ari inshingano zacu kubyaza umusaruro aya masezerano (AfCTA). Dufite amahitamo yo guhindura impamo ibyo tubona ko byaduha inyungu kandi buri wese agakora uruhare rwe.”

Minisitiri Mushikiwabo yizera ko amasezerano ya AfCTA ari igice kimwe cy’icyerekezo 2063 Afurika yihaye kugira ngo ibe yabaye umugabane ufite ubucuruzi n’ibikorwaremezo bihamye kandi bikora neza mu kuyizamura.

Ati “Ni imwe mu ntego yacu ishobora kudufasha kuzamura ubuzima bw’abaturage bacu n’ubukungu byacu nk’uko Afurika yahoze ibyifuza mu myaka myinshi ishize.”

Iyi nama yitabiriwe n'abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga ari nabo bashinzwe gushyira ibyemezo mu bikorwa
Iyi nama yitabiriwe n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ari nabo bashinzwe gushyira ibyemezo mu bikorwa

Gusa bimwe mu bihugu ntibyiteguye guhita bisinya aya masezerano, kuko hari ibivuga ko bizabanza kubyigaho.

Kanda AHA urebe andi mafoto menshi

Minisitiri Louise Mushikiwabo atangiza Inama ya AU kuri uyu wa Mbere

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abashyitsi turabishimiye. Africa duharanire kwihesha agaciro. Twiyubake kuko umutungo turawufite uhagije.tureke umwiryane wo soko y’idindira ryo kwiteza imbere. Dushyire hamwe. Inama nziza. Rwanda oye.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Ntacyo Afrika izigezaho.Urugero,nubwo presidents ba Uganda na Nigeria bari baravuze ko bazaza mu nama,bisubiyeho ku munota wa nyuma.
Nta kintu kizahagarika intambara zibera muli Afrika.Nta kintu kizahagarika presidents basahura igihugu no gutonesha bene wabo n’amacuti yabo.Corruption ntabwo izacika muli Afrika.Every effort is doomed to failure.

WEBARE yanditse ku itariki ya: 19-03-2018  →  Musubize

Ibyo uvuze ni ukuri. Africa twarananiranye, ubufatanye ntibushoboka kuko na EU ni ibibazo kandi bo ibihugu byabo biragerageza ugereranyije n’ibyacu muri Africa. Twipasa muremure nkaho twahereye hasi tukabanza tukubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abaturage bacu. Nigeria buriya hari akantu yabonye kazayigwishamo muri ubu bufatanye yigira inama.

Kagabo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka