Guhera kuri uyu wa Gatatu Gaz iragura amafaranga 1260 ku kilo mu gihugu hose

Urwego ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, igiciro cya gaz mu gihugu hose kimanukaho amafaranga 240frw ku mpuzandengo y’igiciro, ni ukuvuga ko kimanuka kikagera ku 1260Frw ku kilo kimwe.

Ibyo bitangajwe nyuma y’uko Abanyarwanda benshi bari bamaze kugera ku rwego rwo gukoresha gaz hagamijwe kubungabunga ibidukikije, bari bamaze iminsi binubira izamuka ryayo aho impuzandengo mu gihugu hose gaz yari imaze kugera hejuru ya 1500frw/kg1, igiciro bigaragara ko cyari hejuru y’amakara asanzwe amenyerewe mu guteka.

Umuyobozi mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana, atangaza ko ubusanzwe ibiciro bya gaz bitagenzurwaga nk’uko bigenda kuri mazutu na lisansi ku buryo byatezaga akajagari mu gucuruza gazi no kugena ibiciro byayo, aho wasangaga hari aho ihenda kurusha ahandi.

Avuga ko nyuma yo kuganira n’abatumiza gaz yo gutekesha bafashe umwanzuro wo kujya hashyirwaho ibiciro nyuma y’igenzura, bivuze ko igiciro cyashyizweho kizongera guhinduka kuri 15 Mutarama 2022.

Agira ati “Igiciro cyagabanutseho 240 ku buryo ugereranyije kuva ku muntu ukoresha kg3 za gaz agabanyirizwa kugeza kuri 720 ugeranyije n’uko yakiguraga ku 1500frw bikomeza kugeza aho abakoresha nka 50kg bo bagabanyirizwaho kugeza ku 12000Frw”.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete, avuga ko kugabanya gaz bizafasha Leta gukomeza intego zayo zo kubungabunga ibidukikije kuko guhenda kwa gaz bituma abantu bangiza ibidukikije kandi hari intambwe yari imaze guterwa dore ko nko muri 2016 abakoresha gaz bari ku 2,4% n ho mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 bakaba bari bageze hejuru ya 5%.

Avuga ko mu cyumweru kimwe gusa mu Mujyi wa Kigali honyine hinjira imifuka ibihumbi 61 y’amakara ku buryo byari biteje inkeke kandi ko hakomeza gusobanurwa ibyiza byo gukoresha Gaz no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Agira ati “Ubundi hagenzurwaga ubuziranenge bwa Gaz ntabwo hitabwaga ku biciro, ubu RURA igiye kujya igenzura ibiciro bya gaz kugira ngo nka Leta dufashe umucuruzi kunguka n’umuturage ahendukirwe, ntabwo Leta yakwicara ngo irebere gusa, ariko kandi nta mafaranga Leta yakuye mu mufuka wayo ngo iteremo inkunga”.

Minisitiri Gatete avuga kandi ko hari gukorwa ubushakashatsi buzatuma Gaz yo mu kiyaga cya Kivu yabyazwa umusaruro ikajya iva mu gihugu imbere aho kujya itumizwa hanze ku buryo bizakomeza korohereza abakoresha gaz.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu minsi 10 inzego zibishinzwe zazaba zasuzumye kandi zagize imyanzuro zifatira ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cya gaz ku buryo nta gushidikanya ko abasanzwe bayikoresha baza kwishimira kuba noneho buri kwezi hazajya hagenwa ibiciro hakurikijwe ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

MINICOM igaragaza ko hari izindi gahunda zo kugeza abanyarwanda ku buryo bwo gukoresha imbabura zirondereza ibicanwa, ahateganyijwe gutangwa imbabura zisaga miliyoni ebyiri, aho nibura abantu bo mu mijyi bo bakoresha gaz.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka