“Guhagarara k’uruganda rw’isukari rwa Kabuye ni ibisanzwe”- Minisitiri Kanimba

Ministiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yavuze ko kuba uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwarahagaritse imirimo yarwo kuva itumba ry’uyu mwaka ritangiye, bisanzweho kubera imyuzure no koza amamashini, kandi ngo nta ngaruka z’ibura ry’isukari kuko ubusanzwe urwo ruganda rutanga umusaruro utarengeje 20%.

Ministiri Kanimba yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu mbere tariki 27/5/2013, cyari kigamije kumenyesha Abanyarwanda ko mu gihugu cya Turkiya habonetse isoko rinini rishobora kwakira ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda.

Yasobanuye ko uruganda rukora isukari rwa Kabuye rufite ikibazo cy’umwihariko, kuko ibisheke bikorwamo isukari byarengewe n’imyuzure bigatuma bategereza ko amazi akama, ndetse ko uruganda rukirimo koza no gutunganya amamashini.

“Ni ibisanzwe ko urwo ruganda ruhagarika imirimo buri mwaka guhera mu kwezi kwa gatanu bitewe n’imyuzure, gusa byabaye ngombwa ko ubu ruzahagarara nk’amezi atatu kugera mu kwa karindwi, kubera ko imyuzure yabaye myinshi cyane, ariko ibyo muvuga ngo rwarafunze sibyo!”, Ministiri Kanimba.

Anasobanura ko kuba uru ruganda rwarabaye ruhagaze nta kibazo bizateza cyo kubura isukari, kuko ngo n’ubusanzwe itumizwa hanze ari nyinshi cyane kurenza ikigero cya 80%.

Ministiri Kanimba arizeza abantu ko isukari idashobora kubura mu gihugu cyangwa ngo igurwe ku giciro gihenze, kubera ko itumizwa mu mahanga yinjira mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba yakuriweho amahoro yose kuri za gasutamo.

Icyakora ngo ubu harashakwa uburyo igishanga cya Nyabarongo ibisheke bihingwamo cyatunganwa amazi akihutira kuvamo, ndetse na Ministeri y’ubuhinzi ikaba ishakisha uburyo bwo guhinga ibisheke ku misozi, kugira ngo mu gihe cy’imyuzure ibisheke ntibibure.

Abakozi ba MINICOM bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru.
Abakozi ba MINICOM bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru.

Ministiri Kanimba yasobanuye iki kibazo mu kiganiro cyari kigamije kumenyesha ko abanyarwanda bafite amahirwe menshi yo gushora ibyo bakora cyangwa bahinga ku masoko yo mu gihugu cya Turkiya ( i Burayi bw’uburasirazuba).

Yabimenyesheje nyuma y’uko bamwe mu banyenganda ahanini batunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, bakubutse mu rugendoshuri rwo kwiga imiterere y’isoko mu gihugu cya Turkiya.

Abari bahagarariye uruganda rwa Kinazi rukora ifu y’imyumbati, urwumisha inanasi n’abandi, ngo basanze hakenwe ibicuruzwa byinshi cyane byo gushora muri icyo gihugu, ndetse bagomba no kongera ubuziranenge hamwe no gupfunyika mu bintu byiza bikurura abaguzi.

Ministeri y’ubucuruzi irasaba abaturarwanda gukora byinshi bijya muri Turikiya, aho ngo bakeneye cyane imbuto n’imboga, kandi bakaba batarushywa no kubijyanayo kuko kompanyi y’indege ya Turkiya “Turkish Airline”, ikorera mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Turkiya ho, impuguke zo muri icyo gihugu zamaze kugirana amasezerano na Leta y’u Rwanda, yo kubyaza amashanyarazi nyiramugengeri iri mu gishanga cy’Akanyaru.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

MUNKORERE UBUVUGIZI MANAGER NA CONTABLE BURURUGANDA BANYAMBUYE AMAFARANGA ANGANA 470000 BYAMANYARWANDA BITWAJE IZINA RYURUGANDA BAKORERA CYANE YUKO UBUYOBOZI BWABATEGETSE KUYANYISHYURA MUMFASHISHE MWANKORERA UBUVUGIZI

sekamana patrick yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

MUNKORERE UBUVUGIZI MANAGER NA CONTABLE BURURUGANDA BANYAMBUYE AMAFARANGA ANGANA 470000 BYAMANYARWANDA BITWAJE IZINA RYURUGANDA BAKORERA CYANE YUKO UBUYOBOZI BWABATEGETSE KUYANYISHYURA MUMFASHISHE MWANKORERA UBUVUGIZI

sekamana patrick yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

Umusaruro wa 20% ntabwo ari muke ,yego no kubaka si bibi .ariko ntabwowahamya rwose ko ntamusaruro wagabanutse.

gasake yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Izo 20% se zo si umusaruro Nyakubahwa Minister ? ahubwo iyo uvuga ibyo byo gusana ariko, kuvuga ngo ntakamaro byo ntitubyumva kimwe.

Abijuru yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

ntabwo ikibazo kigomba guhoraho ngo nibisanzwe kuko hagomba kubaho uburyo cg inyigo zo kugikemura kuko aba ba ministers nicyo bahemberwa!cg abafite uru ruganda mumaboko yabo niba badashoboye management yarwo ndetse no kugabanya ibibazo byarwo numva ntacyo rwazageza kubanyarwanda!ruzasubizwe ku isoko cg amasezerano yarwo nabarufite asubirwemo!

musinga yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka